Umwalimu ukomoka mu gihugu cya Kenya yatunguwe ndetse atangazwa n’urwandiko yandikiwe n’umunyeshuri yigisha amubwira ko iyo amubonye ubwonko bwe buba butagikora neza kubera ikimero cye.
Chioma Jane ni umwalimukazi ukora akazi ko kwigisha, mu bo yigisha rero harimo umusore wamize amazi kubera ikimero cya mwalimu we birangira abuze uko yifata niko kumwandikira ibaruwa itangaje amubwira uko yakomerewe n’urukundo amukunda.
Uyu musore utatangajwe amazina ye gusa bikaba byavuzwe ko yiga mu mashuri yisumbuye (secondaire) hagaragaye ibaruwa yandikiye mwalimu we amusaba ko yamubera umukunzi.
Muri urwo rwandiko umusore yabwiye mwalimu ko yamukunze kuva umunsi wa mbere akimukubita amaso.
Mu magambo ye yagize ati:”Kuva umunsi wa mbere nkubona naragukunze cyane, ku buryo iyo umpagaze imbere utangiye kwigisha ubwonko bwange buba butagikora neza kubera ubwiza bwawe buhebuje, ndagusaba ko wakwemera ukambera umukunzi ”.
Yakomeje avuga ko n’ubwo ntaho bahuriye mu myaka ariko ngo kuri we urukundo rudashingira ku myaka ko ahubwo rushingira ku byo umuntu aba yakundiye undi.
Mu bindi yagaragarije uyu mwalimu yihebeye ngo nuko n’ubwo akiri muto bwose intego ye ari ukwiga hanyuma ubumenyi azakura mu ishuri akazabukoresha mu gushakisha amafaranga akazaba umukire ukomeye cyane maze akabana na mwalimu akaramata.