Umupadiri witwa NIWEMUSHUMBA Phocas aherutse gusezera muri Kiriziya Gatolika avuga ko intandaro aruko yari arambiwe ubwibone buba muri iyi kiliziya, yerekeza muri ADEPR ndetse ubu akaba giye no kurongora.
Uyu mupadiri yabarizwaga muri Kiliziya Gatolika muri Diyosezi ya Ruhengeri akaba yamaze kubivamo.
Uyu mupadiri yasezeye muri kiliziya Gatolika binyuze mu ibaruwa yanditse kuwa 06 Ukuboza 2022 ayoherereza Musenyeri wa Ruhengeri ariwe HAROLIMANA Vincent.
Icyo gihe Phocas yanengaga Kiliziya Gatolika ayishinja ubwibone n’uburyarya akaba gusa yaricuzaga kuba yarabibonye nyuma y’igihe.
Amakuru mashya rero nuko uyu mupadiri yamaze kubona umukobwa bagiye kurushingana nk’umugore n’umugabo ndetse amatariki y’ubukwe akaba yamaze kujya hanze aho azarushinga tariki ya 04 werurwe 2023 akarushingana na UWITIJE Olive wo mu Itorero rya ADEPR Misizi ari naho ubukwe bwabo buzabera.
Uretse kuba amatariki y’ubukwe bwabo yamaze kujya hanze, aba bombi birinze kugira ikindi batangaza gusa bavuga ko bari kwitegura kugira ngo ubukwe bwabo buzagende neza.
