Umuramyi akaba n’umuhanzi NIYONDORA Vedaste Christian wamenyekanye mu ndirimbo Ni wowe Uzi gukunda agiye gutaramira abanyakigali Aho azaba ari kumwe na Alex Dusabe na Simon Kabera n’abandi bahanzi bamenyerewe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Christian yatangaje ko agiye gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyizwe ni wowe Uzi gukunda live concert kizaba kur’icyi cyumweru tariki 7 Kanama 2022 kikazabera kuri Dove Hotel mu mujyi wa Kigali.
Christian atangaza ko azaba ari kumwe n’abandi bahanzi banyuranye kandi bamenyerewe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana barimo KABERA Simon, Alexis Dusabe, Couple ya Papy Claver na Dorcas n’abandi,….
Christian avuga ko ari ku nshuro ya kabiri akoze icyi gitaramo kuko avuga ko ku nshuro ya mbere cyabereye mu rusengero Aho asengera kuri ADEPR Murambi akavuga kandi ko agiye gutaramira abanyakigali nyuma yo kubipanga kenshi ariko bikagenda bikomwa mu nkokora na Covid-19.
Kwinjira muri iki gitaramo cyatewe inkunga n’uruganda rwa Borole rwohereza ibintu mu mahanga, HIPPO uruganda rukora amabati na RWANDA FORENSIC LABORATORY iyi ikaba ari laboratoire y’Igihugu yo gupima ibizami n’ibijyanye n’amasano (DNA) n’abandi baterankunga banyuranye bikazaba ari Ubuntu.
Christian ni umuhanzi usengera mu itorero rya ADEPR Murambi mu mugi wa Kigali akaba ari umugabo w’abana 2 n’umugore 1, yavukiye i Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba akaba avuga ko yaje i Kigali bimugoye kuko uwo yari aje asanga yamwihishe akabaho nabi nk’umwana wo mu muhanda gusa akaba ashimira Imana yamurengeye akaba uyu munsi ayishimira.
KURIKIRA IKIGANIRO CYOSE HANO MU BURYO BWA VIDEO: