Abahanzi bakomeye bo mu bihe bitandukanye bagiye guhurira mu iserukiramuco ry’iminsi itatu rigiye kubera mu Karere ka Musanze muri uku kwezi.
Ibirori by’iserukiramuco ‘Nyeganyega Fest’ bigiye guhera mu Karere ka Musanze byitezwe ko bizakomereza mu tundi turere tw’u Rwanda nka Rubavu na Huye.
Iri Serukiramuco ryatumiwemo abahanzi nka Ish Kevin, Bushali, Platini, Rafiki, Israel Mbonyi, Orchestre Impala, Gisubizo Ministries n’abandi banyuranye.
Aba bahanzi byitezwe ko bazataramira muri Stade Ubworoherane mu bitaramo bizajya bitangira saa sita z’amanywa bikarangira saa sita z’ijoro.
Arstide Gahunzire uri mu bateguye iri Serukiramuco yavuze ko bari muri gahunda zo gususurutsa abakunzi b’umuziki batuye hanze ya Kigali.
Ati “Inshuro nyinshi usanga muri iyi minsi ibitaramo bikomeye biri kubera mu Mujyi wa Kigali ariko no hanze ya Kigali bakeneye kwishima niyo mpamvu twatekereje uko nabo babona uko bidagadura.”
Iminsi ibiri ibanza, hategerejwe ibitaramo bibiri bizahuriramo abahanzi baririmba indirimbo zisanzwe, mu gihe ku Cyumweru tariki 14 Kanama 2022 aribwo hazatarama Gisubizo Ministries na Israel Mbonyi.
Kwinjira muri ibi bitaramo bizaba ari 1000 Frw ku banyeshuri, 2000 Frw mu myanya isanzwe na 5000 Frw mu myanya y’icyubahiro kuri buri gitaramo.
Clement BAGEMAHE