Byiringiro E. Bonheur ni umuhanzi mushya mu muryango w’abaramya bakanahimbaza Imana aho avuga ko azanye imbaraga nyinshi n’umuhate wo gukora ikintu cyose kugira ngo Imana ihabwe icyubahiro kiyikwiriye.
Nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise “Urera”Umuhanzi Bonheur E. BYIRINGIRO yinjiranye imbaraga zidasanzwe mu muryango w’Abahanzi baramya bakanahimbaza Imana aho avuga ko gahunda ye arugukora igishoboka cyose ngo Imana Ihabwe icyubahiro.
Uyu muhanzi avuga ko Inkomoko y’ubuhanzi bwe yayikuye ku gukomera kwayo. Agira ati:” Gukomera kw’Imana n’imbabazi zayo nibyo byanteye kuyitekerezaho nsanga irahambaye maze kubura ikindi nakora mpitamo kuzajya nyivuga hose abantu bakamenya imirimo no gukomera kwayo binyuze mu ndirimbo”.
Akomeza agira ati:” Rimwe na rimwe ndatangara iyo mbonye uburyo Ihindura amateka y’umuntu kuva mu mwijima akagera mu mucyo, kuva mu byaha agahinduka umukiranutsi, igatanga ubugingo, igahembura imitima yari yarabaye akahebwe ikayigira ihumure, nibyo bintu byankoze ku mutima bituma mfata umwanzuro wo kuyiririmbira”.
Umuhanzi Bonheur avuga ko Umuhanzi afata nk’uw’icyitegerezo kuri we ari umuhanzi wese ufite indangagaciro za gikristu, ni ukuvuga umuhanzi ukunda Imana akanayubaha.
Uyu muhanzi kandi avuga ko yifuza kugera kure cyane hashoboka mu kwamamaza ijambo ry’Imana mu isi yose binyuze mu buhanzi bw’indirimbo.
Umuhanzi Byiringiro E. Bonheur ni umuhanzi ukiri umusore wavukiye mu Rwanda ubu akaba ari naho akorera umuziki we wo kuramya no guhimbaza Imana.
Kugeza ubu amaze gushyira hanze indirimbo imwe y’amajwi n’amashusho yise “URERA”ikaba amashusho yayo yarakorezwe na Robert Pro aho uyu muhanzi avuga ko bidatinze ari hafi no gushyira hanze izindi ndirimbo .
REBA INDIRIMBO URERA by Byiringiro E. Bonheur HANO: