Muyango Claudine wamenyekanye cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ubu ni Umunyamakuru mushya winjijwe mur’uyu mwuga na Television ya Isibo TV.
Muyango akaba ari Umunyamakuru mushya wa Isibo TV aho agiye gusimbura Uwamwezi Mugire wamenyekanye nka Bianca warusanzwe akora mu kiganiro cyitwa “Take Over” akaba yaramaze gusezera.
Akimara guhabwa aka kazi, Muyango Claudine yavuze ko yishimiye kuba yinjiye mu Itangazamakuru.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Ati ” Izi ni inzozi zange zibaye impamo kuko kera nkiri umunyeshuri nakundaga kujya imbere ya bagenzi banjye nkajya kubabwira amakuru kandi narabikundaga.”
Uretse ibi, nta hantu naha na hamwe handi hagaragara yaba yarahuriye n’itangazamakuru.
Nubwo avuga ko yahamije ikirenge neza neza mu nzozi ze ariko Muyango avuga ko hari ikintu kizamugora ariko agahamya ko azakora uko ashoboye, Agira ati” Uwo ngiye gusimbura wabonaga ko ikiganiro cyari icye koko niyo mpamvu ikintu kizangora ndabizi nukugerageza kwemeza abafana ko nta cyuho bagomba kubona mu kiganiro ariko nzakora uko nshoboye mbigereho.”
Uyu mukobwa akaba yinjiye muri iki kiganiro azajya afatanya na MC Buryohe aho azajya akora kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu.
UWASE Muyango Claudine akaba yaregukanye ikamba rya Miss Photogenic (uwaryoheje ifoto) mu irushanwa ryahoze ryitwa Miss Rwanda ryo mu mwaka wa 2019.
