Umusaza w’imyaka 83 Yosia Mwesigye, yabyaye umwana we w’imfura y’umuhungu ku myaka 59 nyuma y’uko yari yarabuze urubyaro.
Nk’uko Daily Monitor yabitangaje, uyu musaza yavutse muri Mutarama 1939 maze arongora umugore we wa mbere Tukamuhabwa, muri Mata 1962.Uyu musaza yabyaranye n’umugore yishumbushije, nyuma y’igihe apfushije umufasha we wa mbere w’imyaka 79 wagiye nta mwana bafitanye.
Mwesigye yavuze ko kuva yashakana n’umugore we wa mbere bagerageje gushaka akana ariko bakabura umwana, ndetse akemeza ko yirinze kumuca inyuma kuko abaganga bari barababwiye ko bashobora kubyara. Umugore we wa mbere yapfuye mu mwaka wa 2018.
Nyuma y’urupfu rw’uyu mugore, mushiki w’uyu musaza yamuzaniye umukobwa wo kumumara irungu birangira bikundaniye.
Uyu mugore wa kabiri wa Mwesigye ari na we wamubyariye imfura ku wa 23 Mata 2022, afite imyaka 29.
Mwesigye akaba yagize ibyishimo birenze cyane ndetse akavuga ko yari afite agahinda gakomeye kuko ngo gupfa umuntu atabyaye ari ikintu kibabaza cyane.