Mu gihugu cya Uganda Umusaza w’imyaka 80 ibyishimo ni byose nyuma yo kubengukwa n’inkumi y’ikimero kidasanzwe arusha imyaka myinshi.
Jemba Godfrey Matte ari mu rukundo n’umukobwa muto avuga ko ariwe nzozi ze yahoze arota kuva kera.
Uyu musaza uri mu rukundo n’umukobwa muto akomeje kuvugwaho na benshi nyuma yo gusakaza amafoto ari kurya ubuzima ku mazi n’uyu mwari arusha imyaka irenga 60.
Uyu musaza avuga ko ari umukobwa, waje kumunezeza nyuma yo gutandukana n’umugore we babyaranye abana 11.
Uyu musaza akora umwuga w’ubuhinzi i Kyerima muri Kayunga mu gihugu cya Uganda ubu akaba ari kurya ubuzima n’umukunzi we mushya kuri Freedom city aho bagaragaye bari kuri pisine no muri sauna.