Rev Pasiteri Ntakirutimana Theoneste, yandikiye Umushumba mukuru wa ADEPR Pasiteri Ndayizeye isae amubwira ko atesheje agaciro ibaruwa yamwandikiye amuhagarika ku mirimo ya Gishumba aho yamubwiye ko atariwe wamuhaye uwo murimo kandi ko Amuciye akazakomeza kuyobora ari Igicibwa
Urwandiko Pasiteri Theoneste Ntakirutimana  yandikiye Umushumba mukuru wa ADEPR tariki ya 2 Kanama 2023, amumenyesha ko atesheje agaciro ibaruwa yamwandikiye tariki ya 21 Nyakanga 2023 amubwira ko amwambuye inshingano za Gishumba., iyi baruwa Theoneste yayiteye utwatsi maze amumenyesha ko atariwe wamuhaye umurimo wa Gishumba nk’uko bigaragara mur’iyi baruwa ndetse avuga ko akomeje kumukorera ibikorwa by’iyicarubozo no kumubuza umudendezo we.
Muri uru rwandiko Pasiteri Theoneste yabanje kumenyesha Pasiteri Isae ko atariwe wamuhaye inkoni y’Ubushumba ko ahubwo uyu murimo yawuhawe n’Imana bityo ko ngo nta bubasha afite bwo kuwumwambura.
Inkuru dukesha rubanda ivuga ko mu bindi Pasiteri Theoneste yandikiye Pasiteri Isae, yamubwiye ko akurikije ububasha ahabwa n’uwamuhamagariye uyu murimo wa Gishumba, Â amuciye kandi ko azakomeza kuyobora ari Igicibwa.
Pasiteri Theoneste yagize ati:”Nshingiye kandi ku bubasha mpabwa n’uwampamagariye uyu murimo wa Gishumba, Ndaguciye uzakomeza kuyobora uri Igicibwa kugeza igihe Uwiteka azashyiriraho  ugusimbura uzatunganya neza umurimo we.”
Pasiteri Theoneste, muri urwo rwandiko yanishinganishije aho avuga ko akorerwa ihohoterwa n’umuvugizi wa ADEPR ariwe Pasiteri Isae NDAYIZEYE, amusaba kurekeraho kumubuza umudendezo we.
Twashatse kumenya icyo Pasiteri Ndayizeye avuga kuri uru rwandiko, ariko ntabwo byadukundiye kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru gusa tukaba dukomeje kubakurikiranira iby’iyi nkuru.

Past Ntakirutimana Theoneste ni umupasiteri ubarizwa muri Paroise ya Gasave muri ADEPR Ururembo rwa Kigali, kugeza ubu hakaba hataramenyekana icyaba cyaratumwe we n’umuvugizi wa ADEPR ariwe Past NDAYIZEYE Isaie bashyamirana kugeza kur’uru rwego.
Ibi kandi ntibyari biherutse kubaho mur’iri Torero rya ADEPR ryakunze kuvugwamo ibibazo bamwe bakavuha ko ryahoze ar’iry’umwuka ariko ubu rikaba ryarabaye iry’ibibazo.