Perezida Kagame mu ruhame yanenze Minisiteri y’Ibikorwa remezo aho yavuze ko iri muri Minisiteri zidakurikirana ibyo zishinzwe kuba zikora ndetse ngo harimo n’abayobozi batinya gukurikirana abo bashinzwe kuyobora kandi ngo ibi bimaze imyaka myinshi.
Ni kur’uyu wa mbere aho i Kigali hatangiye inama y’umushyikirano ku nshuro ya 18, Perezida Kagame akaba yanenze abayobozi badakora neza inshingano zabo ariko akaba yashyize akitso kuri Minisiteri y’ibikorwa remezo aho yavuze ko iyi Minisiteri ari batereriyo.
Avuga ko iyi Minisiteri idakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo ishinzwe kuba ikora.
Agira ati:”Ni imwe muri Minisiteri ifite cya kibazo nakomeje kugarukaho cyo kudakurikirana ibikorwa, iyi Minisiteri iragifite kuva imyaka myinshi, bimaze igihe kirekire nubu kiracyahari”.
Akomeza agira ati:”Ndabibwira ushinzwe iby’ibikorwa remezo ariko gukurikirana ibikorwa remezo uko bikwiriye kuba bikorwa nicyo mushinzwe,icyo cyaha baragifite, bagikemure vuba na bwangu”.
Asoza agira ati:” Nta mpamvu, nta bisobanuro, bamwe bakavuga ngo ntabwo bari babizi, ntabwo warubizi kandi aribyo ushinzwe kubera iki? abantu batinya n’abo bakurikirana? Iyo bigezaho ababishinzwe bage babwira abantu ikibazo icyo aricyo tubishakire abandi babikora ariko urahendahenda wananirwa n’umwe ugashaka undi, nawe akaba uko, ni byiza ko batubwiye ko imibare y’abantu yiyongera wenda tuzagenda duhitamo abo twakoresha, ndabivuga kandi biraza kugira ingaruka kandi ntibiributinde”.
Perezida Kagame avuga ibi nyuma y’uko hirya no hino abaturage bakomeje kuvuga ko bagira ibibazo byo kudahabwa imihanda, amazi n’umuriro kandi rimwe na rimwe bimwe mur’ibi bikorwa remezo harimo n’ibyo Perezida Kagame aba yaremereye abaturage ariko ishyirwa mu bikorwa rikaba ikibazo.
Urugero ni nk’umuhanda uhuza Kigali-Nyabyondo- Rulindo-Gakenke abaturage bavuga ko bemerewe na Perezida Kagame mu mwaka wa 2017 ariko kugeza na nubu bakaba barategereje baraheba.
Ikindi ni nk’abaturage bavuga ko basigaye bagorwa no guhabwa amashanyarazi aho ngo usanga basaba umuriro ariko bagategereza bagaheba kandi ntibabwirwe n’impamvu badahabwa umuriro cyangwa se ngo bahabwe uburenganzira bigurire ibikoresho, ibintu bihuye neza neza n’ibibazo byashinze imizi mu butaka aho usanga abaturage bahendwa na zimwe muri serivisi zirimo ihererekanyabubasha no gupimisha ubutaka aho usanga iyo abantu bapimisha ubutaka bacibwa amafaranga ibihumbi 70 nukuvuga ibihumbi mirongo itatu na bitanu ku muntu ugura n’andi nkayo ku muntu ugurisha, ugasanga bavuga ko aya mafaranga ari menshi kandi ikindi ngo serivisi nazo ubwazo zitihute.
Kuva tariki ya 31/01/2022 kugeza uyu munsi Minisiteri y’ibikorwa remezo mu Rwanda iyobowe na Dr. Ernest Nsabimana wahawe kuyobora iyi Minisiteri asimbuye Amb. Claver Gatete woherejwe kuba ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’Abibumbye.
Ni mu nama y’umushyikirano yatangiye kur’uyu wa mbere tariki 27 ikaba igomba kuzarangira ku munsi w’ejo tariki 28 Gashyantare 2023 ikaba iri kubera i Kigali mu Rwanda aho yatangijwe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
