Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y’Umukobwa uzwi ku izina rya Nancy Phillips witeguye gukora ubukwe n’umusore bamaze imyaka ibiri bakundana bakaba barahuriye kuri Twitter.
Muri werurwe 2020, nibwo Nancy yageze kuri twitter nka @nop_Phillips aho akihagera bwa mbere yabonye ifoto y’umusore maze amubaza niba yareka bagakina imikino y’ibiganiro, umusore yaje kubyemera ndetse iyo mikino yaje no kuba imbarutso yo gutangira kuba inshuti ibintu byaje kurangira bibyaye urukundo.
Urubuga rwa correctng.com dukesha iyi nkuru rutangaza ko aba bombi bakomeje kujya bandikirana kugeza ubwo bemeranyije kubana .
Kur’ubu barateganya gukora ubukwe mu gihe cya vuba ndetse bivugwa ko aba bombi ubukwe bwabo bwaba buri mu mpera z’uyu mwaka.
Inkomoko y’urukundo rw’aba bombi yatangiye muri Werurwe 2020 aho uyu mukobwa yatangiye abaza uyu musore niba yifuza gukinana nawe iMessage (imikino yo kuri interineti kuri iPhone), maze uyu musore arabyemera ndetse gukina kwabo biza no kubyara ubushuti.
Uyu mukobwa yerekanye ko ashimishijwe n’uyu musore amusaba indangamuntu ye kugira ngo bamenyane detse bahana numero za telefoni, umuriro w’urukundo ukomeza kwaka kugeza bombi bemeranye kubana.
Nancy yasangiye abakunzi be n’abamukurikira kuri twitter amashusho y’ibiganiro byabo bya mbere bagiranye ku rubuga rwa Twitter n’amatariki yakurikiyeho bagize mbere yo kugera aho bemeranya gusezerana.