Uwimana Clarisse, Umunyamakuru w’imikino kuri B&B FM-Umwezi, yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga nyuma yo kumubwira yego akemera kuzamubera umugore.
Uyu musore wegukanye umutima w’umukobwa wahogoje abasore benshi mu Rwanda, yitwa Kwizera Bertrand Festus.
Ibirori byo kwambikana impeta hagati ya Clarisse na Bertrand byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 Kamena 2022, ubwo uyu musore yarambikaga ivi ku butaka agaca bugufi agasaba Clarisse kuzamubera Umugore.
Uwimana Clarisse nawe mu masoni n’ibinezaneza byinshi yahise yemerera uyu musore ko yazamubera umugabo atega urutoki undi nawe arushyiramo impeta.
Aba bombi bambikanye impeta nyuma y’uko amakuru avuga ko bamaranye igihe kirekire bari mu rukundo ariko bakaba barakomeje kurwana intambara ikomeye yo kubigira ibanga.
Uwimana Clarisse ari mu Banyamakuru b’imikino bakunzwe cyane dore ko ari umwe mu bitinyutse agatangira kogeza imipira yo hanze ari umukobwa ibintu adahuriyeho n’abakobwa benshi bo mu Rwanda akaba yaranyuze kuri Radio Inkoramutima, City Radio ubu akaba abarizwa kuri B&B FM-UMWEZI.