Mu gihugu cya Misiri, Umutoza mukuru w’ikipe ya El-Magd SC Adham El-Seldar iri mu cyiciro cya kabiri cya shampiona y’umupira w’amaguru mu misiri, yapfuye ubwo yishimiraga igitego cy’insinzi y’ikipe ye.
Iyi mpanuka yabaye kur’uyu wa 2 ukuboza 2021 ubwo el-magd yari imaze gutsinda al-zarka igitego cy’insinzi mu minota y’inyongera, kuko mu minota 90 yari yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Iki gitego cyatumye umutoza Adham yishimira icyi gitego nyuma y’iminota mike umutima urahagarara yikubita hasi.
Imbangukiragutabara yahise imukura kuri stade imwihutana ku ivuriro rya Alexandria kugira ngo abaganga bazobereye mu ndwara z’umutima batabare ubuzima bwe,ariko akigezwayo basanze yamaze gupfa.
Ibitangazamakuru byo mu Misiri bivuga ko Adham ataratangira gutoza yamaze igihe kinini akinira iIsmaily SC iri muri shampiyona y’icyiciro cya mbere ayifasha gutwara ibikombe bya shampiona n’iby’igihugu.
Mu gihugu cya Misiri ni hamwe mu bihugu bizwiho gukunda umupira ku rwego rwo hejuru muri afrika aho abantu benshi bakunze kugaragaza imbaraga zikomeye mu gufana, gusa mu ruhande rw’abatoza uyu akaba ariwe ubaye uwa mbere witabye Imana .
Nyakwigendera wamaze gushiramwo umwuka nubwo indanadaro y’urupfu rwe ivugwa ko yaba ari uburyo yishimiye insinzi y’ikipe ye ku rugero rwo hejuru ariko hari n’abavuga ko yaba yarasanzwe afite ikibazo cy’indwara y’umutima bikaba bitari bizwi gusa hakaba hagitegerejwe ibisubizo bizatangwa n’abaganga nka raporo ya nyuma yo kwemeza burundu icyaba cyahitanye uyu mutoza.
Kurikira nkuru mu buryo bwa video ku IBENDERATV: