Ibintu bikomeje gufata intera itari nziza ku mwangavu wo mu Murenge wa Maraba mu Karere ka Huye wajombwe ibiti mu gitsina akangizwa akaba asaba ubuyobozi kugira ngo bumufashe kwivuza kuko ubuzima bwe buri mu kaga.
Uyu mukobwa utashyize amazina ye hanze ari mu kigero cy’imyaka 19 y’amavuko, akaba asanzwe abana na nyina mu Mudugudu wa Nyarusange mu Kagari ka Kabuye ho mu ntara y’Amajyepfo.
Ibi byo guhohoterwa k’uyu mwana avuga ko byamubayeho muri Nyakanga 2020 ubwo yahohoterwaga n’abasore bakamusambanya barangiza bakamujomba ibiti mu gitsina.
Avuga ko nyuma yo guhohoterwa yajyanywe kwa muganga ariko kugeza n’ubu akaba abona ntacyo bitanga kuko ngo ahabwa ubuvuzi bucagase.
Agira ati: “Mu myanya myibarukiro yanjye hakomeje kubora kandi maze umwaka wose nivuza kuko n’ubu nari mfite gahunda yo kujya kubagwa ariko ngezeyo [kuri CHUB] barambwira ngo ntahe bazantumaho.”
Umubyeyi w’uyu mwangavu, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kumwangiza yatangiye kumuvuza kugeza n’ubu ariko bikaba byarabateye ubukene ku buryo no kumubonera ibyo kurya bimugora, agasaba ubuyobozi kubagoboka, kubera ko uretse n’ubuzima bwe ngo no kwiga byarahagaze.
Uyu mubyeyi usanzwe abarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe avuga ko aho atuye atabanye neza n’imiryango y’abakekwaho guhohotera umukobwa we ngo kuko bahora bamuhiga ngo yabafungishirije abana.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kankesha Annonciata, yavuze ko ikibazo cy’uyu mwangavu bakizi, bakaba bagiye gushaka uko yakwitabwaho agahabwa ubuvuzi bwuzuye ndetse n’imibereho ye n’umuryango we ikitabwaho.
Ati “Ni umwana umaze igihe kinini yarahohotewe ageze ku rwego atakibasha gukurikiranwa n’abaganga ba hano ku Bitaro bya Kabutare, yoherejwe kuri CHUB. Maze iminsi mvugana n’abaganga bamukurikirana kuko yarahohotewe yangizwa cyane imyanya myibarukiro.”
Asoza agita ati:“Turi kuvugana ku buryo badukorera raporo hari umufatanyabikorwa uyishaka ku buryo yamwishingira tukamuvuza neza kugeza akize.”
Nyuma yo guhohoterwa k’uyu mwangavu, abakekwaho icyo cyaha bahise bacika ariko umwe aza gufatirwa mu Mujyi wa Kigali muri 2020 undi afatirwa mu Karere ka Ngoma muri 2021 kur’ubu bombi bakaba bafunze ariko ngo ntibaraburanisha ibintu umuryango w’uyu mwangavu usaba ko byakwihutishwa .