Jack Rico wo muri leta zunzu ubumwe za amerika agiye guhabwa impamya bumenyi yikiciro cya kabiri muriĀ kaminuza ya Nevada akaba ari mu bantu batangaje dore ko ari muto mu myaka kuko afite imyaka 15 .
Niwe muntu mutoĀ ugiye guhabwa iyi mpamya bumenyi muri iyi kaminuza.
Uyu mwana yarafite izindi yakoreye muyindi myaka ibiri muri fullerton college aho yazibonye afite imyaka 13 y’amavuko .
Ibi bintu biratagaje kuko avuga ko yatangiye kwiga bigoranye, kuko amashuri abanza yabonaga zero akaza guhitamo kwigira mu rugo kuko ku ishuri hari kure cyane.
Mama we Ricowi twa Ru Andrade yagaragaje uburyo uyu mwana yigiraga mu rugo aho avuga ko ngo ariho yabashanga gufata byinshi kandi neza kurusha iyo yabaga yagiye ku ishuri ibi akabihuza no kuba ngo yarakoraga urugendo rurerure akagerayo yananiwe cyane.
Andrade yagize ati:āāUbwo yarafite imyaka 11 yari azi byinshi ariko kera byabanje kumugora mu myigire ye kubera ko twabaga dutuye kure y’aho yigiraga, turishimye ku bwe “.
Ubuyobozi bw’iri shuri nabwo bwavuze ko bwashimishijwe n’imyitwarire y’uyu mwana.
Ubu buyobozi bukaba bwavuze ko uyu mwana ari we rukumbi bugiye guha iyi mpamyabumenyi ku myaka 15 gusa.