Amagambo ya KNC mu isura yuzuye uburakari yavuze ko ikipe ye ya Gasogi utd ayivanye mu irushanwa guhera uyu munsi tariki ya 27 Mutarama 2022 kubera umwanda na mafia avuga ko biri muri federation.
Nyuma y’umukino wahuje ikipe ya Rayon sports na Gasogi utd bikaza kurangira Gasogi itsinzwe igitego 1 ku busa, Kakooza Nkuliza Charles KNC umuyobozi mukuru w’iyi kipe ahise afata umwanzuro wo gusoza shampiyona akavana ikipe ye mu irushanwa.
Agira ati:”Kuko twavuze ngo Perezida wa komisiyo ya Albitrage yegure ibi nibyo tuzize, tuvuye muri shampiona guhera uyu munsi, ntitwakwihanganira mafia”.
Akomeza agira ati:”Ibi ni ibigaragaza ko Ferwafa yuzuyemo mafia, umwanda,twebwe dufashe umwanzuro wo kuva muri shampiona, iyi kipe nyivanye mu marushanwa”.
KNC asoza agira ati:” Iki kibazo cyari icy’umuntu ku giti cye, kuko twavuze ngo perezida wa komisiyo ya Albitrage yegure, nibyo twazize,ibi ni ibigaragaza ko federation yuzuyemo mafia, umwanda n’ibindi, twebwe dufashe umwanzuro (decision) ni nacyo ndangirizaho, ikipe tuyivanye mu irushanwa uhereye uyu munsi”.
Ibi bije nyuma y’uko uyu KNC yari aherutse gufatirwa ibihano birimo kutagera ku kibuga no gutanga amande asaga ibihumbi 100 bivugwa ko byaturutse ku magambo yavuze yibasira bamwe mu bayobozi b’amakipe amwe ya hano mu Rwanda.