Nyuma yo kuba mu bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2022 akaba n’Igisonga cya Mbere cya Miss wa Kaminuza ya UTB muri 2016, Sebihogo Kazeneza Merci agiye kurushinga na Rukundo Nkota Elysée.
Uyu mukobwa ibirori bijyanye n’ubukwe bwe birarimbanyije aho imihango yo gusaba no gukwa iteganyijwe ku wa 16 Nyakanga 2023 ku Kigo cya Les Poussines de Gisenyi ahahoze hitwa St Fidelle.
Kazeneza afite imyaka 26 akaba ari umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2022 akaba yari ahagarariye Intara y’Iburengerazuba ndetse aza no kugera mu mwiherero ibintu bitari byoroshye kuko abasigajwe inyuma yawo bari benshi icyo gihe.
Uyu mukobwa kandi mu mwaka wa 2016 yegukanye amakamba abiri arimo irya “Miss Photogenic” n’iry’Igisonga cya Mbere cya Miss wa Kaminuza ya UTB yahoze yitwa RTUC.
Kazeneza kandi yanakoze muri RwandAir nka “Flight Attendant” ndetse aba n’umunyamakuru aho yakoze by’igihe gito ku Ishusho TV .
Uyu mukobwa akaba agiye kurongorwa na Rukundo Nkota Elysée umusore basanzwe bakundana ndetse bivugwa ko bamaranye igihe kitari gito bari mu munyenga w’urukundo.

