Miss Kalimpinya witabiriye amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda nk’Umunyarwandakazi wa mbere agiye kwitabira ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally’umukino wo gutwara imodoka.
Miss Kalimpinya Queen agiye gutwara imodoka muri ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally’ aho azaba abaye Umunyarwandakazi wa mbere werekeje umutima we mu isiganwa ry’imodoka rikomeye mu Rwanda.
Biteganyijwe ko iri siganwa Miss Kalimpinya agiye kwitabira rizaba guhera tariki 23 kugeza tariki 25 Nzeri 2022.

Kalimpinya Queen yamenyekanye cyane mu myidagaduro y’u Rwanda mu mwaka wa 2017 ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda, aho yanakuye ikamba ry’igisonga cya gatatu.