Depite Habiyaremye Jean Pierre Célestin ukomoka mu ishyaka rya FPR yeguye ku nshingano ze akaba yari umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda aho avuga ko byaturutse ku mpamvu ze bwite.
Uyu Habiyaremye J Celestin akaba yeguye nyuma ya Depite Mbonimana Gamariel nawe uheruka gusezera ku mpamvu ze bwite .
Ibi ariko biri kuza bikurikira ijambo rya Perezida Kagame uheruga gukomoza ku mudepite wafashwe na Polisi atwaye imodoka yasinze kandi ngo bikaba byari bibaye inshuro zigera kuri 6.
Kwegura kwa Habiyaremye ntikuremezwa n’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda gusa amakuru we ubwe yahaye BBC yiyemereye ko yamaze kwegura.
Ni ibindtu yasubije mu butumwa bwanditse agira ati: “Nibyo nanditse negura…byabaye ku mpamvu zanjye bwite.”
Amakuru akaba avuga ko uyu Habiyaremye yeguye ku mpamvu zifitanye isano no kuba hari ibyo yabajijwe na polisi y’u Rwanda ku myitwarire ye mu mwaka wa 2021.
Uyu mudepite we akaba yirinze gutangaza byinshi avuga gusa ko buri muntu yegura kubera impamvu ze bwite, kuko ngo iyaba ari ibijyanye n’ibyo yari kuba yareguye muri 2021.
Uyu akaba yari Umudepite mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2018 akaba yarinjiyemo ku itike y’Ishyaka rya FPR-Inkotanyi .
