Jean Paul NKUNDINEZA warumaze iminsi yaraburiwe irengero yabonetse mu ijoro ryo kur’uyu wa gatanu rishyira uwa gatandatu, ubu akaba ari mu rugo hamwe n’umufasha we.
Abo mu muryango we bavuga ko uyu Munyamakuru yabonetse bagashimira Imana kuba bongeye kumubona.
Mu kiganiro umwe mu bagize umuryango we yagiranye na BBC dukesha iyi nkuru agira ati:” Turashimira Imana ko Jean Paul NKUNDINEZA yamaze kuboneka, ubu ari mu rugo rwe na Madame”.
Uyu akaba yabonetse nyuma y’aho umuryango we waherukaga gutangariza Ibendera.com mu nkuru iheruka ko uyu Munyamakuru yaburiwe irengero.
Aha RUTAGENGWA Jean Leon yavugaga ko bamaze iminsi baramubuze ndetse akavuga ko biyambaje inzego zirimo RIB zikababwira ko uyu munyamakuru ntawe zifite.
Mu itangazo uyu muryango wari washyize ahagaragara wari wavuze ko umuntu wabo yaburiye mu mujyi wa Kigali aho yarari gukorera.