Ubushinjacyaha bwasabye ko uru rubanza rushyirwa mu muhezo mu gihe uregwa ariwe ISHIMWE Dieudonne n’umwunganira bo bashakaga ko rubunanishirizwa ku mugaragaro gusa icyemezo cyabo cyatewe utwatsi, umucamanza yanzura ko rubera mu muhezo
Mu gitondo kur’uyu wa 5 urubanza rwatangiye aho ISHIMWE Dieudonne yari yambaye ikote ry’Umukara n’ipantaro y’umukara n’inkweto z’umukara.
Mbere yo gutangira kuburanisha urubanza, uhagarariye Ubushinjacyaha yahise asaba ijambo maze agaragaza impungenge asaba ko urubanza rwabera mu muhezo.
Mu cyumba cy’iburanisha hari harimo abantu benshi biganjemo abanyamakuru bakurikirana bya hafi inkuru z’ubutabera.
Umushinjacyaha yavuze ko urubanza rwabera mu muhezo ku mpamvu z’umutekano w’abatangabuhamya n’impamvu z’abahohotewe.
Ishimwe yabajijwe niba hari icyo abivugaho, asaba ko rutabera mu muhezo kuko n’ifatwa rye ryabereye ku karubanda kandi n’ibyo akurikiranyweho byatangajwe.
Yagaragaje ko kuba hari abatangabuhamya bafite impungenge na we yakabaye afite uburenganzira mu rubanza kugira ngo ibivugwa byose bimenyekane nkuko na we ibyo aregwa byose biri ku karubanda.
Umwunganira na we yagaragaje ko ibyo Ubushinjacyaha bwagaragaje busaba ko urubanza rubera mu muhezo babyita ko ari mu nyungu z’abahohotewe, atari ko babibona.
Yasabye ko urubanza rutabera mu muhezo kubera ko impamvu Ubushinjacyaha butanga nta shingiro zikwiye guhabwa kuko uwo yunganira n’ubundi afunze.
Yagaragaje ko kugeza ubu kuba Ishimwe Dieudonné agifunze nta bubasha yagira ku birebana n’abafitiwe impungenge n’Ubushinjacyaha.
Nyuma yo kumva impande zombi, Umucamanza yavuze ko hashingiwe ku kuba uru rubanza rurimo ingingo zishobora kubangamira uburere mbonezabupfura rukwiye kubera mu muhezo bityo asaba abari mu cyumba cy’iburanisha gusohoka iburanisha rigakomeza.
Ibihe by’ingenzi byaranze umunsi wa kabiri w’urubanza rwa Prince Kid:
Ni urubanza rwagaragaye nk’urwakaniwe cyane kubera ukuntu Umutekano wari wakajijwe bidasanzwe dore ko yaba imbere mu rukiko haba inyuma no hanze y’urukiko abashinzwe umutekano bagaragara bitewe n’imyambaro y’akazi bari benshi.
Uhereye ku marembo y’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, hari hari abashinzwe umutekano babiri kandi bafite imbunda no ku ruzitiro rw’urukiko, ni ukuvuga ku butaka bw’urukiko hari abandi impande n’impande.
Kandi abo ni abagaragaraga bitewe n’imyenda y’akazi n’imbunda bari bafite. Urukiko rukaba rwakomereje mu muhezo nukuvuga ko yaba abo mu muryango w’uregwa, yaba itangazamakuru bose bahise bashyirwa hanze.