Amakuru avuga ko Ubuyobozi bwa Twitter bwemeje ko Elon musk yifuza kugura urubuga rwa Twitter kuri miliyari mirongo itanu nenye z’amadorali ya America (54B$).
Elon musk yatangaje ko namara kugura uru rubuga, azakora uko ashoboye kose kugira ngo uru rubuga rwongere rube rushya kandi rukomeze gukundwa no kwitabirwa na benshi.
Donald trump wahagarikiwe gukoresha uru rubuga, yatangaje ko Twitter niramuka iguzwe na Elon musk n’ubundi atazigera arukoresha kuko ngo ubu ahugiye mu gukoresha urubuga rwe bwite azajya akoresha rumeze nka twitter.
