Wednesday, October 4, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE HOME

Urubyiruko rwahawe umukoro wo kuyoboka ubuhinzi bukoresheje ikoranabuhanga

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2023/07/22
in HOME, NTIBISANZWE
0
1.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Ubwo hatangizwaga imurikagirisha ry’Ubuhinzi n’ubworozi Kur’uyu wa gatanu urubyiruko rwasabwe kuyoboka Ubuhinzi n’ubworozi kandi rugaharanira kubikora hifashishijwe ikoranabuhanga

Minisitiri w’imali n’igenamigambi w’u Rwanda Dr Uzziel Ndagijimana ari nawe wafunguye ku mugaragaro iri murika ry’Ubuhinzi n’Ubworozi yasabye urubyiruko kuyoboka Ubuhinzi n’ubworozi bakiteza imbere bifashishije ikoranabuhanga rigezweho mu kugabanya umusaruro wononekara no kongera ubwiza n’ingano by’uwo musaruro.

IZINDI NKURU WASOMA

Abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bungutse umuhanzi mushya uzanye imbaraga zidasanzwe

Burundi: Kubera Big Fizzo abarundi barakariye The Ben ari ku rubyiniro

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yasabye abahinzi n’aborozi kuyoboka ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kongera umusaruro ubukomokaho no kuwongerera agaciro mu guhangana n’ibiciro bikomeje gutumbagira ku masoko.

Ibiciro by’ibiribwa ku masoko mu Rwanda bikomeje gutumbagira uko bwije n’uko bukeye, ni kimwe mu byagarutseho ubwo hatangizwaga imurikagurisha ry’ubuhinzi ryari rimaze imyaka itatu ritaba kubera icyorezo cya Covid-19.

Iri murikagurisha ryitabiriwe n’abahinzi barenga 400 baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse n’abandi baturutse mu bihugu birenga 16 by’inshuti z’u Rwanda.

Muri iri murikagurisha hari kumurikwamo ibikorwa bitandukanye n’umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, yagaragaje ko nubwo hari hashize igihe iri murikagurisha ritaba kubera icyorezo cya Covid-19 ariko ubuhinzi bwakomeje kuba ingenzi.

Ati “Hari haciyemo imyaka myinshi kubera Covid-19 ariko ibi bigaragaza ko ubuhinzi bugihari kandi bukiri inkingi ikomeye y’ubukungu bw’u Rwanda kuko umusaruro mbumbe bwongeraho 25% mu gihe ingo 79% zikora ubuhinzi.”

Yasabye abahinzi bitabiriye iri murikagurisha guharanira gukoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere uru rwego no guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko.

Ati “Dukeneye gukora ibishoboka mu gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi no kongera umusaruro ubukomokaho.”

Yongeyeho ati “Nubwo Covid-19 yazanye byinshi, intambara y’u Burusiya na Ukraine ikazana ibindi n’ibiciro bikazamuka n’ikirere kikaduhindukiriraho muracyagaragaza ko mukiri kumwe natwe kugira ngo turebere hamwe uko twahangana na byo.”

Imibare yerekana ko mu Rwanda ubuhinzi bwagize uruhare ku musaruro mbumbe w’igihembwe cya mbere ku kigero cya 27%.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yashimangiye ko guverinoma y’u Rwanda ishima umusaruro uva mu buhinzi ndetse yemeza ko izakomeza guherekeza abahinzi.

Yagaragaje ko iri murikagurisha ridafasha abahinzi gusa ahubwo rigamije kurebera hamwe ubumenyi bushya bwakwifashishwa mu guteza imbere no kubaka urwego rw’ubuhinzi rutajegajega.

Ati “Guverinoma ikomeje gukora ibishoboka byose ngo umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ukomeze kwiyongera ku buryo bufatika ku buryo tubasha kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko. Ndagira ngo mbasabe kurushaho kwita ku buryo mutunganya umusaruro kuko byagaragaye ko hari umusaruro dutakaza. Twiteguye gukorana namwe twifashishije ikoranabuhanga rigezweho mu kugabanya uwononekara no kongera ubwiza bwawo.”

Abahinzi bibukijwe kwitabira gahunda zashyizweho zo kugera ku nguzanyo ziciriritse ziri no ku nyungu ntoya mu kwagura ubuhinzi n’ubworozi, gukoresha ikoranabuhanga, kwitabira serivisi z’ubwishingizi no gusangira amakuru n’abagenzi babo bari muri iri murikagurisha.

Guverinoma ishyize imbere gahunda yo gukomeza ubufatanye n’Urwego rw’Abikorera hagamijwe kwagura ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bitanga umusaruro.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yahaye urubyiruko umukoro wo guhanga udushya two gukoresha ikoranabuhanga bigendanye n’insanganyamatsiko y’iri murikagurisha igira iti “Kuvugurura ubuhinzi binyuze mu ikoranabuhanga, guhanga ibishya n’ishoramari.”

Yagize ati “Urubyiruko turarusaba gukomeza gufata iya mbere mu bikorwa by’ikoranabuhanga no guhanga udushya mu buhinzi n’ubworozi. Nk’uko mubizi urubyiruko ni rwo rugize umubare munini w’Abanyarwanda bityo imbaraga zarwo mu kuvugurura ubuhinzi ni ingenzi cyane.”

Yasabye ko urubyiruko rwakumva ko ubuhinzi ari umwuga mwiza mu gihe ukozwe neza kandi mu buryo bujyanye n’igihe.

Bamwe mu rubyiruko bibumbiye mu ihuriro ry’urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda RYAF, yagaragaje ko gushora imari mu buhinzi ari inzira nziza y’iterambere .

Iri murikagurisha ry’Ubuhinzi ryafunguwe ku mugaragaro riri kubera ku murindi rikaba ryaritabiriwe n’abamurika bagera kuri 400 baturuka mu Rwanda no hanze yarwo.

Ni Imurikabikorwa rya 16 ry’ubuhinzi n’ubworozi rikaba ryarahawe insanganyamatsiko igira it:”Kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi binyuze mu ikoranabuhanga, guhanga ibishya n’ishoramali”.

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bungutse umuhanzi mushya uzanye imbaraga zidasanzwe

October 3, 2023
1.5k
HOME

Burundi: Kubera Big Fizzo abarundi barakariye The Ben ari ku rubyiniro

October 2, 2023
1.4k
HOME

Pasiteri yongwe yafunzwe, akurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’uburiganya

October 2, 2023
1.5k
HOME

Mu nama z’Abaturage hagiye kujya hatangwa ubutumwa ku itegeko ryo gukuramo inda mu buryo byemewe

September 28, 2023
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bungutse umuhanzi mushya uzanye imbaraga zidasanzwe

October 3, 2023

Burundi: Kubera Big Fizzo abarundi barakariye The Ben ari ku rubyiniro

October 2, 2023

Nyanza: Umusore yiyahuriye muri kasho

October 2, 2023

Pasiteri yongwe yafunzwe, akurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’uburiganya

October 2, 2023

Mu nama z’Abaturage hagiye kujya hatangwa ubutumwa ku itegeko ryo gukuramo inda mu buryo byemewe

September 28, 2023

Abamotari bakoresha Moto za Spiro bagiye kujya bishyurirwa Mutuelle

September 25, 2023

Ngororero: Umukobwa aratabaza nyuma yo guhemukirwa n’uwo yihebeye

September 25, 2023

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

September 22, 2023

Eden Care, igisubizo mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga

September 22, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In