Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rutegetse ko Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza ku cyaha akurikiranyweho cyo gusambanya umwana.
Kur’uyu wa mbere tariki 28 Werurwe 2022,nibwo Urukiko rwasomye uyu mwanzuro nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zituma NDIMBATI akurikiranwaho icyi cyaha.
Ubwo haburanaga ku ifungwa n’ifungwa by’agateganyo Umushinjacyaha yagaragaje ko tariki 9 Werurwe 2022 aribwo umukobwa witwa Kabahizi ariko benshi batazira Fridaus yaregeye Ubugenzacyaha abumenyesha ko Ndimbati yamusindishije yarangiza akamusambanya byanabaviriyemo kubyarana abana babiri b’impanga.
Yavuze ko bombi bamenyaniye mu gipangu uyu mwana w’umukobwa yakoragamo akazi ko mu rugo, ahari hacumbitse umusore witwa Valens usanzwe atunganya amashusho ya filime zitandukanye.
Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko igihe uyu mukobwa yaryamaniye na Ndimbati yari atarageza ku myaka y’ubukure kuko ifishi y’inkingo zo kwa muganga igaragaza ko yavutse tariki 07 Kamena 2002, bivuze ko icyo gihe yari afite imyaka 17.
Ndimbati we yireguye avuga ko yemera kuba yararyamanye na Kabahizi ariko ko yamuguze nk’indata ku muhanda atigeze amubaza ibyangombwa bye.
Ndimbati kandi yavuze ko uyu mukobwa ubwo yari atwite yashatse gukuramo inda maze Ndimbati akamubuza ndetse akanavuga ko ifishi y’inkingo yatanzwe n’ubushinjacyaha nayo atayemera kuko ngo yanditseho amazina y’inzego z’ibanze akoreshwa muri iki gihe kandi muri 2002 yari ataratangira gukoreshwa, bityo Ndimbati akaba yarasabaga gufungurwa akaburana ari hanze.
Urukiko rukaba bwatesheje agaciro ubusabe bwa Ndimbati bugategeka ko akomeza gufungwa iminsi 30.
Reba video y’Uburyo NDIMBATI yavuze ko uyu mukobwa umurega kumufata ku ngufu yashatse gukuramo inda: