Uwateguraga Irushanwa Rya Miss Rwanda uzwi nka Prince Kid urukiko rumaze kwanzura ko Akomeza Gufungwa iminsi 30 mu gihe hagikusanywa ibimenyetso ku byaha aregwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Urukiko rwategetse ko uwitwa Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid akomeza gufungwa iminsi 30 mu gihe iperereza ku byaha akekwaho rigikomeje.
Prince Kid akurikiranyweho ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Bivugwa ko ibyaha aregwa byakorewe abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.
Uyu yoherejwe i Mageragere nyuma y’uko urukiko rwari ruherutse gutegeka ko ku busabe bw’ubushinjacyaha ISHIMWE Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid aburanira mu muhezo nyamara we akaba yari yifuje ko urubanza rwe rutabera mu muhezo ngo kubera ko yafatiwe ku mugaragaro n’ibyaha aregwa bigashyirwa ku karubanda gusa icyifuzo cye kikaba cyaratewe utwatsi.
Twabibutsa ko uretse uyu, uwabaye Miss Rwanda 2017, Elsa IRADUKUNDA nawe afunzwe akaba urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwaramutaye muri yombi ruvuga ko ngo ari kwica iperereza aho ngo yarari gushakisha no gusinyisha impapuro zizashinjura Prince Kid mu rukiko akaba uyu mukobwa yaratawe muri yombi akurikiranye n’umunyamategeko (notaire) Uwitonze Nasira wamusinyiye zimwe muri izo nyandiko.