Bamwe bavuga ko yazize impanuka yakoreye Rwandex mu mugi wa Kigali mu Rwanda ariko hakaba n’abavuga ko bataherukaga kumubona.
Umunyamakuru John William Ntwari yakunze kugaragara avugira rubanda nk’abarengana, ababaga bimuwe mu byabo ariko ntibahabwe ingurane cyangwa bagahabwa idahwanye n’umutungo wabo ndetse n’abatagira kivugira.
Ku munsi w’ejo akaba aribwo John William Ntwari hamenyekanye inkuru y’uko yitabye Imana, hatangazwa ko yazize impanuka yabereye Rwandex mu mujyi wa Kigali.
Uyu yari Umunyamakuru ufite Chanel ya YouTube yitwa Pax TV akaba yarigeze no kugira website yitwa iremenews ariko ikaba itari igikora.
Yakoraga Kandi kuri The clonicles nk’umwanditsi mukuru akaba yasengeraga mu itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa Karindi.
NTWARI yigeze gufungwa bivugwa ko ngo Yaba yarafashe umwana ku ngufu ariko biza kurangira adahamwe n’icyaha, akaba yari Umunyamakuru uvuga ko avugira abatagira kivugira .
Imana imuhe iruhuko ridashira.