Ishimwe Adelaide wigeze kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda ariko ntahirwe no kuryegukana yinjiye mu itangazamakuru mu gihe bikomeje kuvugwa ko Itangazamakuru ryigenga mu Rwanda ririmo ubukene bukomeye.
Ishimwe Muhayimpundu Adelaide uri mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ariko ntahirwe no gukomeza mu irushanwa ngo abe yanaryegukana, yamaze kwinjira mu itangazamakuru ry’imikino aho ari kubarizwa kuri Radio TV 10 mu gice cy’imikino.
Kur’uyu wa 25 Ukwakira 2022 nibwo uyu mukobwa yakiriwe ku mugaragaro ndetse ahabwa ikaze nk’umunyamakuru mushya w’imikino akaba agiye gufatanya n’abandi batandukanye barimo KAZUNGU Claver, HITIMANA Claude n’abandi,….
Uyu mukobwa ari muri bake mu bakobwa bakunze kuvuga ko abonye uburyo yakoresha ijwi rye mu kuvugira siporo y’abagore by’umwihariko umupira w’amaguru.
Akimara guhabwa intebe muri Radio TV 10 uyu mukobwa yavuze ko agiye kurwana urugamba rukomeye ariko rushoboka
Yagize ati:”Ntabwo byoroshye ariko birashoboka. Ninjiye mu itangazamakuru ry’imikino kandi nibaza ko noneho ngiye kubona amahirwe yo kuzamura ijwi ryanjye mvugira umupira w’abagore nkazajya ntangaza n’andi makuru.”
Uyu mukobwa akaba yinjiye mu Itangazamakuru ryigenga mu Rwanda mu gihe rikomeje kuvugwamo ubukene, ibi bikagaragazwa nuko mu minsi itandukanye ya vuba abanyamakuru banyuranye barisezeyemo umusubirizo bakigira mu bucuruzi abandi bakishakira akandi kazi bavuga ko itangazamakuru nta mafaranga aribamo.
Aha twavuga nka Uncle Austin wavuze ko afashe ikiruhuko akajya mu bikorwa bindi aho yaje akurikira Arthur Nkusi bigeze no gukorana kuri Radio imwe ndetse n’abandi banyuranye.
Aha kandi ntitwakwirengagiza ko Itangazamakuru mu Rwanda ariho hantu honyine hagaragara umubare muto w’abari n’abategarugori aho usanga bamwe bavuga ko bacika intege zo kwinjira mu itangazamakuru ryigenga mu Rwanda kuko nta mafaranga aribamo.