Uwahoze ari Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda General Marcel Gatsinzi yatabarutse aguye mu gihugu cy’Ububiligi aho yari amaze iminsi atuye bikaba bivugwa ko yazize uburwayi.
Amakuru y’itabaruka rya Nyakwigendera ryamenyekanye uyu munsi aho yapfuye yari mu kiruhuko cy’izabukuru kuva mu mwaka wa 2013.
General Marcel Gatsinzi yavukiye mu mujyi wa Kigali mu Rwanda mu mwaka wa 1948.
Ubuzima bwe bwa gisirikare bwatangiye mu mwaka wa 1968 ubwo yari arangije amashuri yisumbuye mu ishuri rya Mutagatifu Andreya i Nyamirambo.
Yize mu ishuri ry’intambara ryo mu Bubiligi hagati y’umwaka wa 1974 na 1976.
Yakurikijeho ubuzima mu gisirikare cy’ubutegetsi bwa General Habyarimana mbere y’uko uyu yicwa mu mwaka wa 1994.
Hagati y’umwaka wa 1990 na 1994 General Gatsinzi yabaye mu mutwe w’indorerezi hagati y’ingabo za Habyarimana n’iz’umutwe wa FPR .
Kuva aho FPR ifatiye ubutegetsi mu Rwanda, General Gatsinzi yagaragaye mu myanya ikomeye y’ubutegetsi haba mu gisirikare ndetse no muri politiki.
Mu mwaka wa 1995 General Gatsinzi yabaye umugaba wungirije w’igisirikare cya leta y’ubumwe yari imaze gushyirwaho mu Rwanda.
Hagati y’umwaka wa 1997 n’2000, General Gatsinzi yashinzwe kuyobora Gendarmerie y’igihugu aho yavuye ajya gushingwa urwego rw’igihugu rw’ubutasi – National Security Service – kugeza mu mwaka wa 2002.
General Gatsinzi yahawe kuyobora Ministeri y’ingabo kuva mu mwaka wa 2002 kugeza mu mwaka wa 2010 aho yavuye ajya kuba Minisitiri ushinzwe kurwanya ibiza kuva 2010 kugeza 2013 .
Apfuye yari mu kiruhuko cy’izabukuru akaba ari mu basirikare bakuru babaye mu gisirikare cya Habyarima ndetse n’icya FPR akaba apfuye afite imyaka 75 y’amavuko.