Anastasia Lena umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Grand Ukraine mwaka wa2015 ari ku rugamba nyuma y’uko igihugu cye cya Ukraine gitewe n’igihugu cy’Uburusiya
Kuva Uburusiya bwatera Ukraine Lenna yakunze gutangaza ko atishimiye guterwa kw’igihugu cye.
Lenna wari uhagarariye Ukraine mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Grand 2015, byaje kurangira afashe icyemezo cyo kujya ku rugamba aho yagaragaye mu mafoto atandukanye ari ku rugamba ahetse imbunda.
Ikinyamakuru cya wionews.com gikorera mu Buhindi gitangaza ko Lenna yagaragaye ku rugamba kuwa 27Gashyantare, 2022 yitwaje imbunda kandi yambaye imyenda ya gisirikare.

Uyu mukobwa abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram kandi yashyize hanze amafoto amugaragaza ari ku rugamba aho arimo kurwanira igihugu cye cya Ukraine mu ntambara bahanganyemo n’igihugu cya Ukraine.