Ndimbati wamaze gukatirwa n’urukiko gufungwa iminsi 30 y’agateganyo,Fridaus babyaranye yatangaje ko agiye kumusabira imbabazi akaba yafungurwa.
Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati muri Filime ya Papa Sava ubu arafunze mu gihe urukiko rwavuze ko hagikorwa iperereza ku byaha aregwa byo kuba yarateye inda umukobwa udafite imyaka y’ubukure.
Kur’ubu umukobwa witwa Fridaus babyaranye akaba ari nawe wamureze yatangaje ko yiteguye kumusabira imbabazi akaba yafungurwa.
Fridaus wareze avuga ko yatewe inda afite imyaka 17 y’amavuko aganira na shene imwe yo kuri Youtube yatangaje ko atari yiteze ko Ndimbati azafungwa ahubwo ko yumvaga azafashwa kubona uko abana b’impanga babyaranye bakwitabwaho.
Kabahizi Fridaus yagize ati:”Nari nzi ko wenda niba yaranze kugira icyo yibwira nk’umugabo wenda leta yo izakimubwira ntabwo nari nzi ko bahita bamufata ngo bamufunge”.
Fridaus avuga ko kuba Ndimbati afunzwe nta nyungu abibonamo bityo ko yiteguye kumusabira imbabazi agafungurwa mu gihe cyose yaba yemeye kumuha ubufasha bwo kurera abana b’impanga babyaranye.
Ati:” njye rwose nzamusabira imbabazi mvuge nti:”Ndimbati naze hanze,ndumva mbyiteguye, none se hari inyungu mbifitemo kuba yafungwa? Nagiye mu itangazamakuru ntashaka ko afungwa, nashakaga ko amfasha kubona indezo y’abana”.
UWIHOREYE J. Bosco uzwi nka NDIMBATI aheruka gukatirwa n’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge gufunga by’agateganyo iminsi 30 aho akurikiranyweho ibyaha byo gusambanya uyu mukobwa atarageza imyaka y’ubukure.