Uwari Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda,Beata HABYARIMANA nyuma yo kuvanwa muri Guverinoma y’u Rwanda yahise abona undi mwanya ukomeye wo kuyobora BK Group PLC.
Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki 30 Nyakanga 2022, nibwo Perezida Paul Kagame yagize Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda akaba yaraje asimbura HABYARIMANA Uwamaliza Beatha waruwumazeho igihe gisaga umwaka n’igice kuko yinjiyemo kuwa ku wa 15 Werurwe 2021 .
HABYARIMANA Beatha akaba kuri uyu wa Mbere tariki 01 Kanama 2022 aribwo ubuyobozi bwa BK Group PLC bwatangaje ko yagizwe Umuyobozi Mukuru w’isosiyete ya BK Group PLC isanzwe ibarizwamo ibigo binyuranye birimo na Banki ya Kigali.
Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya BK Group PLC, Marc Holtzman yavuze ko biteze byinshi kuri Beata Uwamaliza Habyarimana wagizwe Umuyobozi Mukuru w’iyi sosiyete ya BK Group PLC.
Uyu muyobozi yagize ati:“Imiyoborere ye n’ubunararibonye bye bwagutse mu rwego rw’imari bizadufasha kwihutisha intego yacu.”
HABYARIMANA Uwamaliza Beatha ni muntu ki?
Beatha HABYARIMANA ni umunyapolitike akaba n’umwekonomisite (économiste) w’umunyarwanda akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor) mu by’imari yakuye muri kaminuza y’u Rwanda, afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Masters mu by’ubukungu yakuye muri kaminuza ya Maastricht yo mu Buholandi.
Beata ni umuhanga mu by’ubukungu ufite uburambe burengeje imyaka 15 mu bijyanye n’imari kuko mbere yo kuba Minisitiri yakoraga nk’umuyobozi wungirije muri Banki ya Afurika.
Yakoze kandi muri Agaseke Bank nk’umuyobozi mukuru, yanakoze muri Banki y’abaturage y’u Rwanda (BPR) mu myanya ikomeye kandi inyuranye.

Uyu yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitewe n’akazi ababyeyi be bakoraga [bakoraga muri Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu] akaba yarabaye mu bihugu bitandukanye birimo Amerika, u Bubiligi, n’u Burusiya, ibyo bikaba byaratumye igice kimwe cy’amashuri ye akiga mu Bubiligi, ikindi akiga mu Rwanda aho yize i Kanombe, naho amashuri yisumbuye yayize muri Economic Rwamagana (Groupe Scolaire St Aloys Rwamagana).