Ubuzima bwa Miss Naomi wabaye Miss Rwanda mu mwaka 2020 bukomeje guhinduka kubera umusore bakundana ukomeje kugenda atuma baryoherwa n’urukundo rwabo.
Umusore witwa Michael Tesfay niwe watashye ku mutima wa Miss Naomi akaba akomeje kumukura mu bye kubera uburyo amushimisha.
Ikigaragaza ibi byishimo by’uyu mukobwa ni uburyo amarangamutima ye ayasangiza abamukurikira binyuze mu mafoto asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze nka Instagram.
Kugeza ubu uyu mukobwa yasangije inshuti ze amafoto agaragaza aba bombi bari mu buryohe bw’urukundo maze abamukurikira bamwifuriza ishya n’ihirwe mu rukundo rwabo.
Aya mafoto bigaragara ko yafatiwe muri Stade ya BK Alena aho bigaragara ko aba bombi bari bitabiriye imikino ya Basketball.
Aba bombi nubwo urukundo rwabo ruri kugurumana ariko nta minsi myinshi ruramara rumenyekanye kuko ibi byatangiye kumenyekana mu minsi mike cyane aho uyu mukobwa yashyize hanze amafoto yabo biza kurangira anahamije iby’urukundo rwabo.
Uyu musore Michael Tesfay watashye ku mutima wa Miss Naomi ni umuhanga bikaba binavugwa ko atunze agatubutse dore ko ari umuhanga mu bijyanye n’ubuvuzi kuko afite impamyabumenyi ya Masters mu bijyanye n’ubuvuzi.
Ku rundi ruhande Miss Nishimwe Naomi yabaye Miss Rwanda mu mwaka wa 2020 yegukana ikamba ahigitse abakobwa b’uburanga barimo Umwiza Phionah na Umutesi Denise akaba ari nawe mukobwa ku ikubitiro wanze gukorana na Rwanda Inspiration Backup yateguraga aya marushanwa.