Umukunzi wa Miss Nishimwe Naomi, Michael Tesfay yafunguye resitora nshya mu mujyi wa Kigali maze ayitura umukunzi we NISHIMWE Naomi wabaye Miss Rwanda mu mwaka w’2020.
Les Quatre Soeurs bisobanuye abakobwa 4 niryo zina rya Resitora yamaze guturwa Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie n’abavandimwe be.
Ibi byabaye mu mpera z’icyi cyumweru dusoje, aho Michael Tesfay Umuhungu wihebeye Miss Naomi yamushimiye ndetse akanashimira buri muntu wese wamushyigikiye muri icyi gikorwa.
Ati:”Mwakoze abagize itsinda ry’ubuyobozi bwa ‘Les Quatre Soeurs’ gutuma umunsi nyamukuru wo gufungura iyi Restaurent uba agatangaza.”
Tesfay Asoza agira ati:”Na none ndashima inshuti n’abavandimwe baje kwifatanya natwe mu gufungura ku mugaragaro iyi resitora muri Kigali, kandi ibi byose mbituye abavandimwe bane batuma numva mu Rwanda koko ari mu rugo .”
Uyu muhango kandi witabiriwe n’abakobwa batandukanye b’inshuti za Miss Nishimwe Naomi ndetse n’abo babyinana mu itsinda rya Mckenzie.
