Umukobwa umwe ubarizwa mu mwuga wo gusobanura filime mu kinyarwanda avuga ko ababazwa no kuba mu Rwanda hari abantu b’injiji banga ibikorwa bye bamuhora ko ari umukobwa.
Uyu mukobwa witwa Ariane ukoresha amazina ya Ndabaga muri filime y’agasobanuye avuga ko Abanyarwanda bakwiye kurenga imyumvire yo kureba umuntu bitewe n’uwo ariwe ahubwo bakamurebera ku bikorwa n’umusaruro agaragaza.
Ndabaga avuga ko yatangiye gusobanura filime mu mwaka wa 2020 kuko yabonaga ko nta bakobwa babikora kandi we akaba yariyumvagamo ubushobozi, impano n’urukundo rwo kubikora.
Avuga ko ariko ubwo yinjiraga mur’uyu mwuga yahuye n’ibibazo byinshi birimo n’abantu batumva ko gusobanura filime n’umukobwa yabishobora.
Agira ati:” Ubwo ninjiraga mur’uyu mwuga nahuye n’ibinca intege aho navuga ko ikibazo mpura nacyo aruko hari nk’abatanga filime ku mihanda batajya bemera izange bitewe n’uko ndi umukobwa, gusa ariko hari aho navuye hari naho ngeze, gusa ntabwo niteguye gucika intege.”
Uyu mukobwa agasaba abafite imyumvire nk’iyo yo kumva ko umukobwa adashoboye kuyicikaho bagakunda ibikorwa bye nk’uko bakunda iby’abandi.
Uyu mukobwa avuka mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo ahahoze ari Gikongoro akaba ubu abarizwa mu mujyi wa Kigali mu Murenge wa Gatsata.