Sunday, March 26, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE

Yahisemo guceceka aho kwicwa azira kugaragaza ihohoterwa yakorewe

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2021/11/29
in NTIBISANZWE
0
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Diane (izina twahaye uyu mukobwa) umwana w’umukobwa wasambanyijwe akiri muto avuga ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’uwamureraga ndetse agashyirwaho iterabwoba ko nabivuga azicwa.

Diane ni umwe mu bana b’abakobwa bakorewe ihohoterwa kuko yafashwe ku ngufu agakangishwa kwicwa bikaba byaramuviriyemo kubyara akiri muto no guhagarika  ishuri.

IZINDI NKURU WASOMA

Ikibazo cy’ubuharike ni kimwe mu bibazo byugarije abari n’abategarugori bagize ibyago byo kwandura virus itera SIDA

Kayonza: Umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho y’Akarere ihagaze

Uyu Diane w’imyaka 17, afite umwana w’imyaka ibiri n’igice, acuruza agataro kariho imineke na Avoka muri Kicukiro, gafite igishoro kingana n’amafaranga ari hagati y’ibihumbi bitatu na bine. Avuga ko ariho akura amafaranga amutunga n’umwana we akanishyura inzu.

Uyu avuga ko amaze guhohoterwa agaterwa inda n’umugabo washakanye na  nyina, bahise bamwirukana mu rugo n’ishuri arivamo.

Mu gahinda kenshi Diane avuga ko papa we yapfuye akiri muto ariko nyina akaza kongera gushaka umugabo ari nawe waje kumuhohotera nyina yabimenya agahitamo kumutorokesha kugira ngo adatandukana n’umugabo we.

Agira ati:“Nakuze mbana na Mama, yaje gushaka undi mugabo  mfite imyaka 14, noneho uwo mugabo wa mama aza kumfata ku ngufu, mama abimenye  akajya ashaka kwigendera ngo tutazamufungisha,  mama ahitamo kumpungisha.” 

Gusa ngo nyina umubyara yabonye ko umwana atwite ahitamo kumujyana kwa nyirakuru ngo abaturanyi batazamuvamo.  Yagize ati “ bakomeje kujya bantera ubwoba ko nimbivuga bazanyica, ariko uwo mugabo amaze kuntera inda mama yahise anjyana kwa nyogokuru  kandi ambuza kuzagira icyo mvuga”.

Akomeaza agira ati:“Nyogokuru yabonye ntwite ambaza uwayinteye mubwiye ko ari umugabo wa mama ambwira ko bagushije ishyano ngo nzabyare ngo ubyaye ishyano araryotsa”.

Akomeza avuga ko yari aziko agiye mu buyobozi bamurenganura ariko yakomeje kugira ubwoba ko babimenye bahita baza bakamwica. Yagize ati “natinye kujya mu buyobozi kuko numvaga ninjyayo bari buze bakanyica n’umwana wanjye n’ubwo butabera ntabubonye”. 

Avuga ko ubu abayeho nabi we n’umwana we, akaba yicuza icyatumye atabarega  kuko kuva yabyara atazi aho nyina n’uwo mugabo we basigaye baba bakaba  baramutereranye.

Haracyari amahirwe yo kubona ubutabera

Umunyamategeko Murekeyisoni Immaculeé avuga ko icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari icyaha kidasaza ko igihe cyose ufite ibimenyetso watanga ikirego. Ati“kuba uwo mwana yarahohotewe, akanaterwa inda biracyashoboka ko yatanga ikirego, abo babyeyi be bakaba bakurikiranwa.”

Mu Rwanda itegeko ryo ku wa 13/8/2018 rikumira kandi rikagena ibihano ku cyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, riteganya ko umuntu uhamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana ufite hagati y’imyaka 14 na 18 y’amavuko , ahanishwa igifungo kuva ku myaka 20 kugeza 25 n’ihazabu y’amafaranga kuba ku bihumbi ijana kugeza kuri bihumbi Magana atanu. Naho uhamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana utarageza ku myaka 14 y’amavuko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi ijana kugeza kuri Magana abiri. Iyo uwo mwana icyo cyaha kimuviriyemo urupfu cyangwa kwandura indwara idakira, uwo muntu ahanishwa ahanishwa igifungo cya burundu bw’umwihariko.

Raporo y’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) yagaragaje ko mu mwaka 2018/2019 abana basambanyijwe bakayishyikiriza ibirego bari 3215, gusa muri bo abakobwa ni 3135 bangana na 97.5% naho abahungu ni 80 bangana na 2,5%. Muri abo kandi, abana 2287 bahwanye na 71,1% ni abafite imyaka hagati ya 11 na 17 naho 928 bangana na 28,9% ni abafite munsi y’imyaka 10.

Mu mwaka wa 2019/2020 abana basambanyijwe ni 4265. Muri bo, abakobwa ni 4154 bangana na 97,4% naho abahungu ni 111 bangana na 2,6%. Abari bafite munsi y’imyaka 10 ni 1239 bangana na 29%, naho 3026 bangana na 71% bafite hagati y’imyaka 11 na 17.

Mu bakunze kugaragaraho gusambanya abana nk’uko iyi raporo ibigaragaza, harimo ababashinzwe, abababyara, abaturanyi babo, abavandimwe, inshuti z’imiryango, ababyeyi babo, abashyitsi n’abandi.

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Ikibazo cy’ubuharike ni kimwe mu bibazo byugarije abari n’abategarugori bagize ibyago byo kwandura virus itera SIDA

March 26, 2023
1.4k
HOME

Kayonza: Umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho y’Akarere ihagaze

March 25, 2023
1.4k
HOME

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023
1.4k
HOME

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Ikibazo cy’ubuharike ni kimwe mu bibazo byugarije abari n’abategarugori bagize ibyago byo kwandura virus itera SIDA

March 26, 2023

Kayonza: Umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho y’Akarere ihagaze

March 25, 2023

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023

Birababaje: Ruhango,Umubiri w’umuntu umaze imyaka 9 mu biro by’Akagari udashyinguye

March 16, 2023

Ntibisanzwe! Umukobwa mwiza yaciwe amamiliyoni kubera kubenga

March 15, 2023

Ifoto y’Umunyamakuru Phil Peter yateye benshi gushimira Imana kubera uko imeze

March 15, 2023

Rwanda: Abarimu barabyinira ku rukoma, Abanyamakuru bicira isazi mu maso

March 14, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In