Kur’icyi cyumweru tariki ya 23Mutarama 2022 nibwo humvikanye inkuru itari nziza mu matwi y’abantu ivuga urupfu rwa Rev. Past Nzabonimpa Canisius uzwi cyane mu Itorero ADEPR, aho bivugwa ko yagiye mu ivugabutumwa akaza kuryama ari muzima bugacya yitabye Imana ibintu bamwe bakomeje kwibazaho cyane
Nyakwigendera ubusanzwe yari atuye mu cyahoze ari Cyangugu mu ntara y’iburasirazuba aho yari yavuye agiye mu ivugabutumwa mu Karere ka Rubavu akaba ari naho yaguye.
Rev. Past Nzabonimpa Canisius w’imyaka 65 urupfu rwe rukaba rwashenguye imitima ya benshi,aho umwe mu bana be atangaza ko uru rupfu rwatunguranye kuko uyu mubyeyi ngo nta burwayi yari afite mu minsi ya vuba.
Yagize ati “Papa yari ari i Rubavu mu ivugabutumwa hamwe na Pasiteri Rugerinyange, Ngendahayo Simon Pierre n’Umushumba w’Ururembo rwa Gihundwe, Pasiteri Nsabayesu Aimable, batubwiye ko baryamye nk’ibisanzwe mu macumbi ya ADEPR i Rubavu, buri wese ari mu cyumba cye mu gitondo babyutse baritegura ariko bakomanze ku muryango we bumva ntari gukingura, bahamagaye telefoni ye ntiyacamo, bagerageza guhamagara RIB ngo ice urugi bahise bamujyana kwa muganga basanga yitabye Imana, ntiyari arwaye, n’ejo (kuwa gatandatu) yarabwirije.’’
Rev Past Nzabonimpa atabarutse afite afite imyaka 65 aho yavukiye mu Karere ka Nyamasheke mu 1957. Yashakanye na Mukarugina Stephanie, babyarana abana 10 barimo Felix uabarizwa mu gihugu cy’ubufransa, Bikorimana Emmanuel uzwi nka Bikem, Sengurebe Joël,….
Uyu mushumba yari amaze igihe ashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru mu Itorero rya ADEPR i Gihundwe nyuma yo kuba Umuyobozi wa Paruwase zitandukanye muri ADEPR zirimo iya Ntura, Bigutu, Rwahi na Gihundwe mu Karere ka Rusizi mu cyahoze ari Ururembo rw’Iburengerazuba.
Rev. Pst Nzabonimpa yavuze ubutumwa mu bihugu bitandukanye nk’ u Bufaransa,muri Norvège, mu Bubiligi ku bufatanye n’Itorero rya ADEPR Region ya Europe,n’ahandi,…..
Kugeza ubu umurambo we ukaba wagiye gupimwa kugira ngo hamenyekane icyaba cyateye urupfu rw’amarabira kur’uyu mupasiteri dore ko bivugwa ko yaryamye ari muzima yewe akaba atanaherukaga kurwara.