Umugabo wamenyekanye ku isi kubera kutoga yapfuye azize kugerageza koga bwa mbere mu mateka ye, ngo iyo atoga yashoboraga kudapfa
Mu gihugu cya Irani haravugwa inkuru isekeje ariko inababaje y’umugabo wari ufite umwanda ukabije kubera ko atajyaga yoga akaba yapfuye azize kugerageza koga ngo arebe ko yacya nk’abandi.
Uyu mugabo wapfuye afite imyaka 94, amakuru y’urupfu rwe yasakaye kur’uyu wa kabiri tariki 25/10/2022 .
Amou Haji ngo yari amaze imyaka igera kuri 60 atoga atazi nuko amazi asa akaba yari ingaragu aho yashizemo umwuka ku cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022.
Amakuru kandi akomeza avuga ko Haji yari yaririnze kwiyuhagira kubera gutinya ko yagira icyo aba none akaba yabigerageje bikamukoraho.
Uyu mugabo ngo nubwo yapfuye ariko abaturanyi be basa n’aho bafite uruhare mu rupfu rwe kuko ngo mu minsi ishize kubera kurambirwa umwanda we bamuhatiye koga none yabigerageje ahwana nabyo.
Uyu mugabo mbere yo gupfa yavuze ko ibi yabihisemo kubera ibibazo yagize mu marangamutima yo mu busore bwe, ngo kuva icyo gihe yarigunze afata icyemezo cyo kutazongera kwikozaho amazi.

Uyu mugabo akaba yiberaga mu gace kazwi nka Dejgah mu Ntara ya Fars mu majyepfo ya Irani akaba yarazwiho kutarya ibiryo no kutanywa ibinyobwa bishyashya akaba ahubwo yiriraga ibinyomoro byaboze.