Umugabo yatawe muriyombi na Polisi yo mu gace ka Kasama, mu gihugu cya Zambia, yataye muri yombi umugabo w’imyaka 36, wo mu gace ka Mukenga, ushinjwa guhengereza Abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye ry’abakobwa rya Kasama, ubwo barimo bogera imbere y’amacumbi yabo.
Uhagarariye Polisi mu ntara y’Amajyaruguru ya Zambia, Desmond Mwanza yabwiye Mano News dukesha iyi nkuru, ko uyu mugabo wafashwe akora aya mahano yitwa Pethias Mwamba Mulenga.
Iki kinyamakuru cyavuze ko ukekwa yafashwe kuwa Gatatu ahagana saa kumi n’imwe n’iminota myakumabiri za mu gitondo, arimo guhengereza ku rukuta rw’ubakishije ibiti acisha amaso ahavuyemo ibiti, ubundi atahurwa n’ucunga icyo kigo wahise amushyikiriza inzego z’umutekano.
Uyu mugabo agifatwa yashatse guha ruswa y’igihumbi na maganabiri y’amakwaca (1,200 Kwaca) amafaranga akoreshwa muri Zambia, angana hafi n’ibihumbi mirongo itandatu by’amanyarwanda(60,000 Frw), umuzamu ariko arayanga. Mwamba yavuze ko atari ubwa mbere yari aje kurunguruka abanyeshuri ubundi akabafata amafoto n’amashusho we n’abagenzi be bakabyifashisha bikinisha.
Mwanza yavuze ko inshuti z’uyu mugabo zahoraga zisaba amafoto atandukanye y’uburanga n’ikimero cy’aba bangavu bakiri bato kugira ngo birebere uburanga bwabo kandi ngo bibafashe gukemura akabazo ko kwikinisha.
Mwanza agira inama umuntu wese waba agifite ibitekerezo nk’iby’uyu mugabo washize isoni agakora aya makosa kubireka.
Kugeza ubu uyu mugabo ukekwaho icyi cyaha ubu arafunze