Perezida Kagame yifurije abanyarwanda umunsi mwiza w’Intwari, ubutumwa bwe bukaba bubumbiye mu magambo 30 aho abinyujije kuri twitter yavuze ko u Rwanda ari imbuto z’ubutwari bw’abarwo.
Mu gihe hizihizwa umunsi w’ubutwari wizihizwa kur’uyu wa 1 Gashyantare 2023, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bagaragaje kwitangira u Rwanda batizigamye akaba ariyo mpamvu ubu u Rwanda ari imbuto z’ubutwari bw’abarwo.
Mur’ubu butumwa Perezida Kagame yagize ati:“Mbifurije umunsi mwiza w’Intwari. Intwari twizihiza,ni Abanyarwanda bagaragaje kwitangira u Rwanda batizigama. Batubereye urugero rw’ibishoboka. Ubu u Rwanda rukaba ari imbuto z’ubutwari bwabo. Uwo muco ugomba kuba uruhererekane tuzakomeza kuraga abato.”
Ubu butumwa bwishimiwe n’abatari bake.
Ni ku nshuro ya 29 u Rwanda rwizihije Umunsi w’Intwari z’Igihugu aho uyu munsi wahawe insanganyamatsiko igira iti:”Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu.

Home
Mu Rwanda
HANZE
UBUZIMA
IMIKINO















Nyakubahwa H.E Paul kagame na Madame mbifurije umunsi wintwari hamwe numuryango we
Turabashimiye ku makuru meza mutugezaho! Abanyarwanda bose mbifurije kugira umunsi mwiza w’intwari