Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda kivuga ko kugeza ubu byamaze kumenyekana ko igituntu gishobora no kwibasira imyanya y’Ibanga bityo kikaba gisaba Abantu ko mu gihe barwaye bajya bihutira kwa muganga kandi bagasobanura neza Uburwayi kugira ngo bavurwe neza.

Mu mahugurwa yateguwe na ABASIRWA (Abanyamakuru bakora inkuru z’Ubuzima mu Rwanda) ku bufatanye n’Ikigo cy’Ubuzima mu Rwanda RBC, abanyamakuru basabwe gukangurira Abanyarwanda kwivuza neza indwara y’Igituntu ari imwe mu ndwara zishobora kubahitana.
Dr Habimana Mucyo Yves ukuriye Ishami rishinzwe kurwanya igituntu mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), avuga ko indwara y’igituntu ari indwara imaze igihe kirekire ku Isi, ikaba yibasira imyanya y’ubuhumekero by’umwihariko ibihaha, ariko ikaba inafata ingingo zose bityo hakaba haramenyekanye yibasira n’imyanya y’ibanga ku bagore n’abagabo.
Agira ati:”Mu gihe amaraso agenda akazenguruka mu bice byose by’umubiri, iyo ndwara ishobora gufata igice icyo ari cyo cyose bityo n’imyanya y’ibanga igafatwa, gusa igituntu kiravurwa kigakira kandi iyo serivisi mu Rwanda itangirwa ubuntu”.
Yavuze ko serivisi zijyanye n’Ubuvuzi bw’igituntu ziboneka mu mavuriro yose ndetse zikaba zinatangwa n’Abajyanama b’ubuzima.

Dr MUCYO yavuze ko igituntu ari indwara yamenyekanye hashize igihe kirekire kuko yamenyekanye mu mwaka w’1947 kandi ikaba ifite urukingo rumwe gusa.
Dr Habimana agira ati: “Igituntu ni indwara idahita igaragara iyo umuntu yayanduye, kandi iracyahari gusa u Rwanda rufite intego yo kuyica burundu. Iyo ivuwe kare irakira ndetse uburyo bwo kuyipima bwaravuguruwe kuko ubu hakoreshwa imashini ifite ubushobozi buhanitse, ‘Genexpart’”
Avuga ko kugeza ubu mu Rwanda hari imashini 91 zikorera ku masite 86 zisuzuma neza uburwayi bw’igituntu ku buryo bwizewe neza.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda RBC gitangaza ko kugeza ubu imibare y’umwaka wa 2024 -2025 igaragaza ko abarwayi bashya b’igituntu ari 62 ku bantu 100 000 bivuze ko mu bantu ibihumbi 100 abantu 62 baba bafite iyo ndwara mu Rwanda.
Mu gihe iyi ndwara igaragara cyane mu bantu bari hagati y’imyaka 15-44 mu myaka ya 2024/2025.
Dr MUCYO asaba Abanyarwanda kujya bitabira kujya kwivuza kandi bagasobanurira muganga neza igihe bamaze barwaye kugira ngo nawe abafashe neza.
Bimwe mu bimenyetso biranga indwara y’Igituntu harimo inkorora, kubira ibyuya cyane cyane ku mugoroba n’igihe umuntu aryamye, kugira umuriro, gutitira, kubabara mu gatuza, kugira ikizibakanwa, guta ibiro, kunanuka cyane.
Anaclet NTIRUSHWA
Home
Mu Rwanda
HANZE
UBUZIMA
IMIKINO














