Basomyi bacu ,nk’uko turi ijisho rya rubanda ribagezaho amakuru, uyu munsi tuje kubagezaho ubusesenguzi bugaruka ku bibera mu madini cyangwa amatorero biri gutuma abantu bacika intege ndetse bakaba baramaze kugabanuka cyane mu birebana no kwitabira amateraniro yo mu nsengero.
Muri iyi minsi ahagana nyuma y’icyorezo cya Covid 19 nibwo hatangiye kugaragara imibare ifatika y’abakirisitu n’abayoboke b’amadini mu nsengero zitandukanye igenda iba mike ku bwitabire bw’abari basanzwe bajya mu nsengero hirya no hino .
IBI BINTU 6 BYABA IMPAMVU Y’UMUBARE UGABANUKA W’ABAJYA MU NSENGERO:
1.KUJIJUKA, UBUMENYI BUKIYONGERA MU KUNGUKA NO KUMENYA IBYANDITSWE
Mu bihe bya mbere nko mu myaka 80 ishize abantu bayobokaga amadini n’insengero abenshi batarize iby’ubumenyi busanzwe ndetse n’abayobozi b’amadini n’insengero nabo batarize hagakora icyitwa umwuka w’Imana wakoraga ibintu byose bikagendera mu mwuka hakagerekwaho no kutiga amashuri y’ibijyanye na tewolojiya bikaba akarusho maze ibi byose bikaba amatoni ahetse ubujiji kugeza n’ubwo icyo gihe umukirisitu wabaga yarize amashuri yaratangaga ubumenyi agafatwa nk’umupagani rimwe na rimwe akanahezwa mu muhamagaro kuko hakundaga kubaho imvugo igira iti abantu bize ntibakizwa.
Uko imyaka igenda isimburana ari nako ubwenge bugenda bukura, ubumenyi nabwo burushaho kuba bwinshi haba ubwo mu mashuri asanzwe mu buzima busanzwe n’amashuri yigisha iby’Imana(Tewoolojia). Nibwo abantu batangiye kubona ko ibyinshi bibera mu madini no mu nsengero aba ari ibinyoma bifite amashyiga y’ubujiji.
2.KWITIRANYA GUSENGA NO GUTERANA
Iki kiraza gushingira ku cya mbere cy’ubujiji aho umubare mwinshi w’abantu waruzi ko gusenga ari ukujya mu rusengero ku munsi wo ku cyumweru cyangwa se indi minsi yagenwe n’idini kandi n’ubu hari ababizi gucyo. Kubera kurushaho gusobanukirwa abantu bamenye ko hari itandukaniro rinini riri hagati yo guterana no gusenga.
Gusenga ni ubuzima bwa buri mwanya ku mukirisitu wese wa Kristo ariko ko guterana kose kutavuze gusenga ahubwo ko mumateraniro haberamo no gusenga, bityo abantu bamwe kuri ya minsi yagenwe n’urusengero yo guterana bakaba bari mu kazi cyangwa izindi gahunda zabo mu gihe bashoboraga kuba baboneka mu materaniro gake kuko gusenga baba babikora nk’inshingano kuri bo.
3.IBIKOMERE BYO MU NSENGERO
Iki ni kimwe mu bintu biciye abakirisitu n’abayoboke benshi mu nsengero, abantu benshi bagana bakayoboka insengero n’amadini atandukanye abenshi aba ari ikigare batazi ibyo bagiyemo abandi bashituwe n’inyigisho z’ibinyoma zibabeshya ibitangaza.
Kumva ko kugana mu rusengero bazahabonera ubuzima bw’ibifatika, bityo bakazasanga baribeshye bakazinukwa insengero.
4.IMICO MIBI (KUTERA IMBUTO) BYA BAMWE MU BAKURU B’AMADINI, ABAYOBOYE INSENGERO N’ABAPASITERI
Iyi ngingo ikumiriye benshi mu nsengero no kuzizinukwa kuko abantu bagiye bayoboka amadini baziko mu nsengero ari ahera hataba ibyaha ndetse ko n’ababayoboye ari abera abaziranenge bikarangira atariko babibonye.
Ubundi urukundo bakarubura ahubwo hakabaho ukurobanura ku butoni mu bantu bitwa ko ari abakirisitu, gusambanywa nabo bita ba se (ba Daddy) abandi bakaryamana n’abo bita (ba nyina ba Mom) cyangwa abo babonagamo Imana bakabizereramo bakaba abambere babahemukira bakabasenyera ingo n’imitima aho kububaka no kubafasha kububakira. Icyitwa kubohora (Dervelence) ikorwa mu kinyoma mu gusambanya abo bagiye kubohora ahubwo bakababoha ,……
5.UBUTEKAMUTWE BUTANDUKANYE N’UBUSHINGIYE KU BUHANUZI BW’IBINYOMA.
Hagiye haboneka kenshi ubujura bushukana bushingiye ku maturo ku bwitange n’ubuhanuzi bubeshya maze abantu basenyuka imitima karahava ubundi suguhunga insengero bagenda ubutareba inyuma.
6.ICYOREZO CYA COVID 19
Iki cyorezo cyaje noneho cyerekana ubujiji bw’ibyagiye bibaho ko n’ubwo abantu bamaze igihe kinini batajya mu materaniro bataretse gusenga no gusabana n’Imana.
Babonye urukundo ruke mu bitwa abashumba aho bajyaga bahamagara abashumba babo ngo bumve ihumure ry’ababyeyi babo cyangwa ubufasha bwo gusengerwa cyangwa bw’ubuzima aho kubitaba bakabakupa cg bakababroka,ibi bituma bamwe bazinukwa insengero badasize nabo bitaga ba se na banyina.
Dusoza Iyi nkuru yacu twabwira abasomyi ko guterana no guteranira mu nsengero atari bibi mu gihe ufite umwanya kandi uri muzima ariko ukamenya ko Imana itaba mu nsengero zubatswe n’abana b’abantu maze ahubwo wowe ugiye mu rusengero ukajyana n’Imana ikurimo.
Turihanganisha kandi abakomerekeye mu nsengero haba mu kutamenya cyangwa uburangare, abo nabo Imana ibubake.
Ibarura ry’abaturage rya 5 ryakozwe mu mwaka wa 2022 rigaragaza ko u Rwanda rutuwe n’abaturage 13,246,394 abo mu mujyi bakaba ari 3,701,245 naho abo mu cyaro bakaba 9,545,149 mu gihe abadasenga ari 402,517 abo mu mujyi bakaba 104,832 abo mu cyaro bakaba 297,685 bangana na 3% naho abo bitamenyekanye niba basenga cyangwa badasenga ni 17,785 abo mu mujyi ni 6,486 abo mu cyaro ni 11,299 bangana na 0.1 nukuvuga ko abasenga mu Rwanda binyuze mu madini n’amatorero atandukanye ari 12826092. 
Yanditswe na Daniel Svensson NIRINGIYIMANA
Home
Mu Rwanda
HANZE
UBUZIMA
IMIKINO














