Tuesday, October 27, 2026
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE HOME

Kamonyi: barasabwa koza amenyo neza mu rwego rwo kwirinda indwara zo mu kanwa

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2024/03/24
in HOME, UBUZIMA
0
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Ku munsi mpuzamahanga wahariwe ubuzima bwo mu kanwa, abantu baributswa ko ari ngombwa koza amenyo neza kandi hakoreshejwe imiti yabugenewe aho gukoresha ibiti n’ibindi kuko bishobora kwangiza mu kanwa aho kuhabungabunga

IZINDI NKURU WASOMA

Igituntu gishobora kwibasira imyanya y’ibanga. Dr Habimana Yves

Inyungu fatizo ya BNR yavuye kuri 7,25% igera ku 8,25%

Ibi ni ibyagarutsweho kur’uyu wa 24 Werurwe 2024 mu karere ka Kamonyi mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ubuzima bwo mu Kanwa.

Bamwe mu bitabiriye uyu munsi ndetse banapimwe indwara zo mu kanwa bavuga ko bahawe inama zinyuranye bityo bakaba bagiye kongera uburyo bajyaga bakora isuku yo mu menyo bagamije kwirinda indwara zo mu kanwa.

SIWOMANA James Umuturage wo muri Kamonyi avuga ko yajyaga yoza amenyo rimwe ku munsi ariko akaba yagiriwe inama yo kujya ayoza nibura kabiri ku munsi kugira ngo atazarwara indwara zo mu kanwa.

SIWOMANA James, Umuturage wo muri Kamonyi

Agira ati:”Bamaze kunsuzuma, bambwiye ko amenyo yange ari mazima ariko ngo ngomba kujya nyoza mu gitondo na nimugoroba, nanjyaga nyoza rimwe ku munsi none bambwiye ko ngomba kubihindura kandi ngakoresha uburoso n’umuti wabugenewe (Colgate) mu rwego rwo kwirinda kurwara indwara zo mu kanwa”.

Uwingeneye Solange wiga ibijyanye no kubaga amenyo muri Kaminuza y’u Rwanda avuga ko ari igikorwa cyateguwe na RBC n’abafatanyabikorwa bayo hamwe n’ abanyeshuri ba kaminuza y’u Rwanda, hagamijwe kwigisha abaturage batabasha kugera ku baganga b’amenyo bakabigisha ihuriro riri hagati y’ubuzima bwo mu kanwa n’ubuzima bw’umubiri busanzwe mu rwego rwo kugira ubuzima bwiza.

Uwingeneye Solange wiga ibijyanye no kubaga amenyo muri Kaminuza y’u Rwanda

Agira inama abantu yo kujya bakora  isuku yo mu kanwa nyuma y’uko bafashe ifunguro rya mu gitondo n’irya nimugoroba bigakorwa hagati y’iminota 2 n’iminota 3 kandi bakoresheje uburoso n’umuti w’amenyo wa korugati (Colgate).

Asoza asaba abakoresha agati bibwira ko bakora isuku y’amenyo kubireka kuko ngo atari byiza kuko byangiza ishinya kandi kwangiza ishinya bikaba bitera ibibazo by’ahazaza.

MUKABAHIRE Beatha  umukozi  muri SOS muri gahunda  yo gufasha abana bato kugira ubuzima bwiza bwo mu kanwa avuga ko ubutumwa bureba ababyeyi.

Agira ati:” Tuributsa ababyeyi kwita ku bana babo kuko umwana atangira koza amenyo akiyamera, ababyeyi babyiteho barebe ko abana boza amenyo neza, ubusanzwe uburwayi bw’amenyo buri hejuru, ubushakashatsi twakoze mu myaka itatu ishize mu mashuri 13 yo mu Rwanda  bwagaragaje ko 46% by’abana b’abanyeshuri  mu mashuri twakoreyemo bose barwaye amenyo”.

MUKABAHIRE Beatha  umukozi  muri SOS

BAGAHIRWA Irene, Umukozi  ushinzwe ibikomere, ubumuga n’indwara zo mu kanwa muri RBC avuga ko ubushakashatsi bwakozwe na RBC muri 2021 ku bantu bari ku myaka 18 kuzamura abantu bageze kuri 57% ntibivuza indwara z’amenyo 11% nibo bivuje amenyo mur’uwo mwaka naho 92,8% bagiye kwivuza aruko umusonga wabarajije ijoro bivuga reko ko ubumenyi bwo kwivuza bukiri hasi cyane”.

BAGAHIRWA akomeza  agira ati:”Turakangurira abantu kwita ku isuku yo mu kanwa ariko banitabira kwisuzumisha uburwayi bwo mu kanwa kugira ngo bamenye uko bahagaze, tunabasaba ko bajya bakora isuku yo mu kanwa boza amenyo bakoresheje uburoso n’umuti urimo Floride nibura kabiri ku munsi nukuvuga mu gitondo na nimugoraba ariko tukibutsa abantu ko mu gihe umuntu afashe amafunguro aba agomba koza amenyo nyuma yo kuyafata”.

BAGAHIRWA Irene, Umukozi muri RBC

Uyu muyobozi asoza asaba abantu kujya  bitabira kwivuza bakita ku isuku yo mu kanwa kuko kubikora neza arugukereza uburwayi bwo mu kanwa ndetse n’izindi ndwara zaturuka kur’izo zo mu kanwa kandi akibutsa ko abaganga bavura indwara zo mu kanwa bahari ku mavuriro yose yo mu gihugu.

Ubushakashatsi bwa RBC bwakozwe muri 2021 kandi bugaragaza ko abantu 86%mu boza amenyo aribo bakoresha umuti w’amenyo bivuze ko abandi bakoresha agati n’ibindi mu gihe 67%boza amenyo rimwe gusa 19% by’ababajijwe nibo boza amenyo kabiri ku munsi .

Umunsi mpuzamahanga wahariwe ubuzima bwo mu kanwa wabereye kur’icyi cyumweru tariki 24 Werurwe 2024 ahazwi nka BISHENYI mu Karere ka KAMONYI ukaba waranzwe n’ibikorwa birimo gusuzuma abantu ku buntu indwara zo mu kanwa no kubaha umuti wo kwiborosa n’uburoso bw’amenyo ku buntu aho uyu munsi wahawe insanganyamatsiko igira iti:”Mu kanwa HAZIMA,UMUBIRI MUZIMA”.

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Igituntu gishobora kwibasira imyanya y’ibanga. Dr Habimana Yves

June 29, 2026
1.4k
HOME

Inyungu fatizo ya BNR yavuye kuri 7,25% igera ku 8,25%

May 22, 2026
1.4k
HOME

Umunyamakuru DC Clement yasenyewe inzu, arafungwa 

April 1, 2026
1.4k
HOME

Iran yagabye igitero ku birindiro by’u Bwongereza

March 2, 2026
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Igituntu gishobora kwibasira imyanya y’ibanga. Dr Habimana Yves

June 29, 2026

Inyungu fatizo ya BNR yavuye kuri 7,25% igera ku 8,25%

May 22, 2026

Umunyamakuru DC Clement yasenyewe inzu, arafungwa 

April 1, 2026

Iran yagabye igitero ku birindiro by’u Bwongereza

March 2, 2026

Perezida Captain Ibrahim Traoré yagezwe intorezo

March 2, 2026

Itangazo rya KAYIHURA UWANYIRIGIRA Frere usaba guhindura amazina

March 2, 2026

Lt. Col Willy Ngoma wa M23 yishwe

February 24, 2026

Banki yibwe arenga miliyari ijana mu masaha 4 gusa

February 20, 2026

BNR: Igipimo cy’inyungu fatizo ku ifaranga ry’u Rwanda cyazamutseho iby’ijana 50

February 20, 2026

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: ibendera.com@gmail.com
or info@ibendera.com
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In