Abakristo basengera muri ADEPR ya Kabeza muri Paroisse ya Kicukiro bibutse ndetse bunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basengeraga kur’uru rusengero.
Kur’uyu wa 6 tariki 4 Gicurasi 2024 kuri ADEPR KABEZA habaye igikorwa cyo kunamira, kwibuka no gushyira indabo ahashyinguye imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yo muri Mata 1994.

Umushumba wa ADEPR Paroisse ya Kicukiro ari naho habarizwa Itorero rya ADEPR KABEZA, Past MUTIMA Jonathan yibukije Abakristo ko kwibuka no gushyingura ari igikorwa cy’Ubukristo.
Agira ati:”Turakomeza Abakristo mur’iki gihe kitoroshye, abantu basizwe iheruheru na Jenoside ariko Imana yarabarinze ikoresheje ubuyobozi bwiza, bibuke biyubaka”.
Akomeza agira ati:”Kwibuka no gushyingura Abacu ni igikorwa cy’ijambo ry’Imana Abakristo twagiye tubereka ingero z’Abantu Bibiriya ivuga bashyinguwe mu cyubahiro”.
Asoza agira ati:”Turakomeza kwihanganisha Abakristo tubakomeza, Imana irahari na Leta irahari kandi itubereye maso”.
Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Kanombe UTETIWABO Christine yibukije ko kwibuka ari igikorwa cyo gusubiza Agaciro Abatutsi bishwe muri Jenoside asaba by’umwihariko abasengera kuri ADEPR KABEZA gutanga amakuru kugira ngo abatarashyingurwa mu cyubahiro bashyingurwe.
Agira ati:”Ibuka, turashimira Imana yakoreye mu Nkotanyi zari ziyobowe na President Paul Kagame, turabashimira kuba bararokoye abicwaga bakanarokora igihugu muri rusange”.

Akomeza agira ati:”Igihugu cyari gicuze umwijima, u Rwanda rurongera rubaho rwitwa u Rwanda, icyo tubasaba nk’abashumba, nuko muba umusemburo wo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo mwigisha Urubyiruko kuyirwanya n’ibibi byayo byose”.
Agira ati:”Turabashimira nk’Itorero rya ADEPR kuba mwibuka nk’Igikorwa cyo gusubiza Agaciro Abatutsi bishwe muri Jenoside n’igikorwa cyo kuyikumira kugira ngo itazagaruka ukundi”.
Asoza agira ati:”Tuzi ko roho nzima itura mu mubiri muzima, ufite amakuru y’aho abacu bajugunywe ayaduhe maze dushyingure abacu mu cyubahiro, Abakristo bateshutse ku nshingano bagakora Jenoside batere intambwe basabe imbabazi maze tugire Abanyarwanda bahuje umugambi wo kubaka u Rwanda”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe NKURUNZIZA Idrissa wari n’Umushyitsi mukuru mur’iki gikorwa yongeye gukomeza Abacitse ku Icumu rya Jenoside by’Umwihariko abo muri ADEPR Paroisse ya Kabeza.
Agira ati:” Mu minsi yashize wasangava kwibuka biharirwa Leta gusa, turabashimira kuba mwarateguye kandi mukitabira iki gikorwa”.

Yongeraho ati:” Dukwiye kwiyubaka kugira ngo dukomere duteze imbere igihugu cyacu kibeho mu bwiyunge no mu mutekano usesuye, Twibuke kandi tuzirikane n’abahuye n’ingaruka za Jenoside, tubabe hafi tubasindagize, tubahumurize n’abo bakomeze ubuzima”.
Asoza agira ati:”Ndagira ngo mbwire Urubyiruko, Amateka ya Jenoside ni ayacu, tuyubakireho maze dutegure ejo hazaza, Jenoside yarateguwe ishyirwa mu bikorwa n’urubyiruko ariko Urubyiruko ni narwo rwayihagaritse, dutere ikirenge mu cy’Abahagaritse Jenoside, Bashumba mwigishe Urubyiruko Amateka meza mureke kubabeshya, mukomere, twibuke twiyubaka”.
Ku rusengero rwa ADEPR Paroisse ya KABEZA ni ku nshuro ya 30 hibukwa Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hakaba hibukwa by’umwihariko Abakirisitu b’Abatutsi bishwe muri Jenoside basengeraga ku ADEPR Itorero rya KABEZA muri Paroisse ya Kicukiro.


Home
Mu Rwanda
HANZE
UBUZIMA
IMIKINO















