Abakirisitu basengera kuri ADEPR NYARUGUNGA mu Karere ka Kicukiro bibutse banunamira Abatutsi bahasengeraga bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Kur’icyi cyumweru tariki 26Gicurasi 2024, ku Itorero rya ADEPR NYARUGUNGA muri Paroisse ya Kicukiro habaye igikorwa cyo kwibuka no kunamira inzirakarengane z’Abatutsi bahasengeraga bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
KAYITESI Ernestine, Umwe mu bahigwaga icyo gihe watanze ubuhamya yavuze ko mbere yo kubica babanzaga kubaka ubumuntu.
Agira ati:”Baraje bansaba Kuvuga ishapure n’amayibukiro y’ishavu, Mama arababwira ati, umwana wange ni umurokore ntabwo ishapure ayizi, bati noneho nahaguruke asenge kandi asenge cyane, nuko ndasenga uwo munsi bansiga amahoro ntibanyica, nyuma baza kuza na none bansaba ko nabereka amabere yange, bavugaga ko Umututsi atagira amabere nk’ay’abandi ndetse bansaba kwambara ubusa ngo bareke kunyica ariko ndabyanga byose, nyuma Imana iza kundokora kuko bariya bose bazaga kunyica Imana yagendaga ibankiza kubera rya sengesho nasenze”.
Asoza ashimira Imana, ndetse n’inkotanyi kuba zarahagaritse Jenoside zigasubiza ubuzima n’icyizere Abanyarwanda.
Past, Niyonshuti Jacques, Umushumba wa ADEPR Itorero rya NYARUGUNGA asaba abakirisitu kongera kugira indangagaciro z’ubukirisitu ndetse bagatanga amakuru maze imibiri itarashyingurwa nayo igashyingurwa mu cyubahiro.

Agira ati:”Ubu hashize imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, ndasaba ko ibikorwa byo kwibuka byahoraho kuko iyo twibuka biruhura abagizweho ingaruka na Jenoside”.
Asoza agira ati:”Ndasaba Abakirisitu kugira umutima w’ubukirisitu, wabonye ko uyu munsi hari ku cyumweru ariko abantu bitabiriye ari benshi aho twasoje amateraniro ariko banga gutaha bategereza ko dufatanya mur’iki gikorwa, ni ibintu byitabiriwe cyane, byadushimishije ndetse nkaba nasaba abazi amakuru y’aho abatutsi bishwe muri Jenoside bakaba batarashyingurwa bajugunywe bayatanga kugira ngo nabo bashyingurwe mu cyubahiro maze imiryango yabo iruhuke”.
Asoza agira ati:” Nkatwe rero nk’itorero, nk’uko leta ihora ibidukangurira natwe uyu munsi twibutse , Abakirisitu 7 nibo bazwi abandi ntibazwi aho imibiri yabo iherereye ariko ikinababaje cyane nuko harimo Perezida wa Korali Bethesida yishwe hamwe n’umugore we bapfa urw’agashinyaguro, turimo rero gufatanya na Ibuka kugira ngo nabo nibaboneka amazina yabo azongerwe ku rukuta rwanditseho amazina y’abakirisitu basengeraga hano kuri ADEPR Nyarugunga”.
Umuyobozi wa IBUKA mu Murenge wa NYARUGUNGA Ufitinema Losazie agaruka ku musirikare witwaga Mundende wishe abantu benshi ariko ubu akaba akidegembya aho asaba uwaba azi amakuru ye kuyatanga kugira ngo akurikiranwe.
Agira ati:” Bamwe muri twe tuzi uwahoze ari umusirikare witwa Mundende uba Byumba ndetse ngo ubu yabaye n’umupasiteri kugeza ubu ntarafatwa kandi yishe abantu benshi hano NYARUGUNGA, uwamenya aho aherereye neza yatumenyesha maze agakurikiranwa”.
Akomeza agira ati:”Imana idufashe tube abakirisitu beza nk’ab’icyo gihe kuko Abazize Jenoside bose ndizera ko bose bagiye mu ijuru, ndabihanganishije twibuke twiyubaka kandi ndabizeza ko Jenoside itazongera kubaho kuko dufite ubuyobozi bwiza butavangura mboneraho no gushimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame waruyoboye Inkotanyi zahagaritse Jenoside”.

Yasoje asaba Abakirisitu by’umwihariko abo kuri Adepr Itorero rya Nyarugunga kuba intangarugero, aho yatanze urugero ku muntu wanyaga azenguruka yigisha Bibiliya ndetse asenga ariko byagera mu gihe cya Jenoside agashyira hasi Bibiliya Imana yari yaramwigishije agafata Intwaro akajya kwica abantu aho avuga ko ibi bikwiriye kutazongera na mba.
Umushyitsi mukuru akaba yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa NYARUGUNGA, UWAMAHORO Genevieve wasabye Abashumba kwigisha urubyiruko indangagaciro zizira ingengabitekerezo ya Jenoside.
Agira ati:”Bayobozi b’Itorero mukomere mwigishe Urubyiruko, mwese uko muri hano mukomeze mube Umwe, maze twubake igihugu cyacu kizira ingengabitekerezo”.

Asoza agira ati:”Ndasoza mbabwira ngo muharanire kubaho ahanyu n’ah’abavandimwe banyu bishwe, duharanire kusa ikivi batushije, dukomeze twibuke twiyubaka”.
Igikorwa cyo kwibuka kuri ADEPR Itorero rya Nyarugunga riherereye mu Karere ka Kicukiro, ni igikorwa cyitabiriwe n’abantu benshi kandi banyuranye, barimo amakorali atandukanye, abashumba banyuranye aho hibukwa ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda hakaba hibukwa Abatutsi 7 bahasengeraga ariko hakaba hakomeje no gushakishwa n’abandi bataramenyekana aho bajugunywe kugira ngo nabo bajye bibukwa.


Home
Mu Rwanda
HANZE
UBUZIMA
IMIKINO














