Umutoza utazajya yambara ikote “suit” mu gihugu cya Cameroon, amakipe yabo azajya ahanishwa gucibwa amafaranga ibihumbi 100 by’Amanyarwanda.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroon, FECAFOOT ryashyizeho itegeko ko umutoza utazajya yambara ikote “suit” guhera mu mwaka utaha w’imikino wa 2024-25 azajya afatirwa ibihano.
Ni umwanzuro wafashwe n’iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroon rirangajwe imbere n’umunyabigwi Samuel Eto’o ku munsi wo kuwa Kabiri taliki ya 17 Nyakanga 2024.
Iri tegeko rivuga ko abatoza bose bakuru batoza mu makipe yo mu kiciro cya mbere muri iki gihugu bazajya bambara amakote mu gihugu abungiriza babo bazajya bambara imyenda iyi kipe.
Abatazajya babikora bazajya amakipe yabo azajya ahanishwa gucibwa amafaranga ibihumbi 100 by’Amanyarwanda.
Impamvu FECAFOOT yafashe uyu mwanzuro ngo nukubera ko mu mwaka ushize w’imikino hagiye hagaragara ikibazo cy’abatoza bajyaga bambara imyambaro y’amakipe yo ku mugabane w’Iburayi kandi bari gutoza muri Cameroon..
Home
Mu Rwanda
HANZE
UBUZIMA
IMIKINO














