Ku Munsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko urugamba rwo guhangana nayo rugikomeje kuko ngo kugeza ubu mu Rwanda yandurwa n’abantu 9 hagapfa 7 ku munsi bishwe nayo.

Ibi ni ibyagarutsweho kur’uyu wa 1 Ukuboza 2024 ubwo hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA mu Rwanda akaba ari igikorwa cyabereye mu KARERE ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.
Bamwe mu rubyiruko batanze ubuhamya bavuga ko ubwo basangaga baranduye Virus itera SIDA byabaye nk’umusozi ubaguyeho ndetse kwiyakira ngo ubuzima bukomeze bikabanza kugorana.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yasabye Abanyarwanda kutirara ahubwo bagakomeza ingamba zo kuyihashya.
Agira ati:” Ku munsi mu Rwanda handura abantu bashya 9 kandi 7 bagapfa bishwe nayo , ni ikintu gikomeye gisaba ko tudakwiriye kwirara ahubwo tugakaza ingamba kugira ngo umwaka utaha ku itariki nk’iyi tuzabe har’indi ntabwe ishimishije tuzaba twaragezeho”.
Asoza agira ati:”Turacyahanganye n’ikibazo gikomeye nubwo twavuga ko twateye intambwe nziza kuko mu myaka 10 ishize iyo mibare yasaga nk’aho yikubye 3 kuko abarenga 20 bapfaga buri munsi bishwe na SIDA, gusa na none urugamba ruracyakomeje”.

Imibare itangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda RBC igaragaza ko umubare w’ababyeyi banduza abana batwite wagabanutse, kuko mu gihe cyo kubyara bavuye kuri 2% mu myaka yashize bagera kuri 0,9% mur’uyu mwaka w’ 2024 naho abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA mu gihugu hose bakaba barenga ibihumbi 220.
Umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA uba buri mwaka ku itariki ya 1 Ukuboza aho insanganyamatsiko y’uyu munsi mur’uyu mwaka wa 2024 igira iti:”KURANDURA SIDA NI INSHINGANO YANJYE” kugeza ubu mu Rwanda ubwandu bwa virusi itera SIDA bukaba buri kuri 3% by’abaturage bose.
Home
Mu Rwanda
HANZE
UBUZIMA
IMIKINO














