Umujyi wa Buhimba uba muri Teritoire ya Walikare muri Kivu y’Amajyaruguru, wongeye gufatwa n’ingabo za leta zishyigikiwe na Wazalendo nyuma y’umunsi umwe wigaruriwe n’inyeshyamba za AFC / M23.
Umujyi wa Buhimba uba muri Gurupoma ya Waloa Yungu (Walikale) wongeye kwigarurirwa kur’uyu wa Mbere, 24 Ugushyingo 2025 na FARDC
Aka gace kari kafashwe n’inyeshyamba za M23 ku Cyumweru nimugoroba. Ku munsi w’ejo kuwa Mbere, bivugwa ko Ingabo za FARDC zishyigikiwe n’inyeshyamba za Wazalendo, zagabye igitero cyo kwisubiza uyu mujyi uherereye ku mupaka uhuza intara za Masisi na Walikale.
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano muri Walikale agera kuri ACTUALITE.CD, dukesha iyi nkuru, avuga ko inyeshyamba za AFC / M23 zasubiye inyuma zerekeza Kasopo. Abaturage bahungiye mu bihuru batangaje ko bumvise ibisasu bikabije ku wa Mbere.
Kuri ubu, biravugwa ko FARDC (Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo) na Wazalendo bongeye kwigarurira Buhimba. Nta makuru arambuye aratangazwa ku bijyanye n’iyi mirwano cyangwa abayiguyemo.
Home
Mu Rwanda
HANZE
UBUZIMA
IMIKINO














