Tuesday, October 27, 2026
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO
Home AMAKURU

Kampala: Ibyihebe bya Al-Shabab byakamejeje

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2021/10/25
in AMAKURU
0
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, mu murwa mukuru wa Uganda, i Kampala, habaye iturika rikomeye ry’igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade cyahitanye umuntu umwe abandi barindwi barakomereka.

Iki gisasu kikaba cyaturikiye mu gace ka Kawempe gaherereye mu majyaruguru y’umujyi wa Kampala ku wa Gatandatu ahagana mu ma saa cyenda z’ijoro, aka gace kazwiho kugira amaresitora.

IZINDI NKURU WASOMA

Inyungu fatizo ya BNR yavuye kuri 7,25% igera ku 8,25%

Umunyamakuru DC Clement yasenyewe inzu, arafungwa 

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Umuvugizi wa Police w’icyo gihugu Fred Enanga yavuze ko muri ayo masaha bahise bagera muri ako gace kazwi nko kuri Nyirantarenga cg iwabo w’ururiro rwa Digida “Digida Eating Point”.

Yavuze ko basanze umuntu umwe ariwe uhitanwe n’iryo turika n’aho abandi barindwi bakomeretse bikomeye bajyanwa mu bitaro bikuru bya Mulago.

Uyu muvugizi akaba yahamagariye abaturage gutuza kugeza hamenyekanye intandaro y’iturika ry’icyo gisasu ndetse nababa bagiturikije.

Ubundi muri iki gihugu isaha yo gutaha yari saa moya n’ubwo iyi saha iba itubahirijwe.
Kuya 8 Ukwakira niho Umutwe wa Leta ya Kisilamu ISIS yigambye igitero cyagabwe kuri sitasiyo ya Polisi iherere muri aka gace ka Kawempe hafi y’aho icyi gisasu cyaturikiye.

Haba abayobozi ndetse n’Ibitangazamakuru bitandukanye bikorera muri iki gihugu ntawigeze atangaza iby’iturika by’iki gisasu uretse polisi yonyine niyo yabikomojeho ivuga ko habayeho guturika kudakanganye.

Si Polisi gusa y’iki gihugu yatangaje iturika ry’iki gisasu kuko naPerezida w’icyi gihugu Yoweri Museveni yabitangaje abinyujije nawe ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ko ahawe amakuru ko habaye iturika ry’ikibombe mu gace ka Kwata, Komamboga.

Ati: “Amakuru mfite ni uko haje abantu batatu bafite isashi irimo ibintu bayisiga aho barigendera nyuma nibwo habayeho guturika”,Yavuze ko bigaragara ko ari umutwe w’iterabwoba ko icyigiye gukurikiraho ari ukubahiga mpaka.

Kuva icyo gihe cya mbere hatangiye kugaragara ibikorwa by’iterabwoba, Ubwongereza ndetse n’Ubufaransa bahise bahagarika ingendo zerekeza muri Uganda, ndetse basaba abaturage babo kuba maso bakirinda ahantu hateranira abantu benshi nko mu tubari, mu ma resitora no mu ma hoteri.

Muri 2010, ibitero bibiri byagabwe muri Kampala byibasiye Abarebaga umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi, icyo gihe abasaga 76 bahasize ubuzima. Umutwe w’Abarwanyi bo muri Somariya Al-Shabab nibo bigambye icyo gitero.

Ibi bitero bya mbere hanze ya Somaliya, byagaragaye ko ari ukwihorera nyuma y’uko Uganda yoherejwe na Afulika yunze Ubumwe mu gihugu cyazahajwe n’intambara mu rwego rwo kugarura amahoro bahashya umutwe wa Al-Shabab.

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Inyungu fatizo ya BNR yavuye kuri 7,25% igera ku 8,25%

May 22, 2026
1.4k
HOME

Umunyamakuru DC Clement yasenyewe inzu, arafungwa 

April 1, 2026
1.4k
HOME

Lt. Col Willy Ngoma wa M23 yishwe

February 24, 2026
1.4k
HOME

Banki yibwe arenga miliyari ijana mu masaha 4 gusa

February 20, 2026
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Igituntu gishobora kwibasira imyanya y’ibanga. Dr Habimana Yves

June 29, 2026

Inyungu fatizo ya BNR yavuye kuri 7,25% igera ku 8,25%

May 22, 2026

Umunyamakuru DC Clement yasenyewe inzu, arafungwa 

April 1, 2026

Iran yagabye igitero ku birindiro by’u Bwongereza

March 2, 2026

Perezida Captain Ibrahim Traoré yagezwe intorezo

March 2, 2026

Itangazo rya KAYIHURA UWANYIRIGIRA Frere usaba guhindura amazina

March 2, 2026

Lt. Col Willy Ngoma wa M23 yishwe

February 24, 2026

Banki yibwe arenga miliyari ijana mu masaha 4 gusa

February 20, 2026

BNR: Igipimo cy’inyungu fatizo ku ifaranga ry’u Rwanda cyazamutseho iby’ijana 50

February 20, 2026

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: ibendera.com@gmail.com
or info@ibendera.com
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In