Tuesday, October 27, 2026
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE

Musanze! Ubuyobozi bw’Akarere bumaze kunenga imyitwarire y’umuyobozi w’Akarere wungirije wasuzuguye itangazamakuru

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/05/30
in NTIBISANZWE
2
8.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Kamanzi Axelle, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yanze gusubiza ikibazo cy’umunyamakuru ibintu byagawe cyane n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Bwana RAMULI Janvier

Nyuma y’uko Kamanzi Axelle, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage abajijwe ku birebana n’abaturage inzu zabo zangiritse yahisemo kuruca akarumira yanga kugira icyo atangariza abanyamakuru ahubwo ahitamo kwikubita akigendera.

IZINDI NKURU WASOMA

Igituntu gishobora kwibasira imyanya y’ibanga. Dr Habimana Yves

Inyungu fatizo ya BNR yavuye kuri 7,25% igera ku 8,25%

Ku murongo wa Telefoni tumaze kuvugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Bwana RAMULI Janvier atubwira ko ibyakozwe n’Umuyobozi wungirije atari ibyo gushimwa. Agira ati:” Nabimenye ariko reka mbanze ngire icyo nsobanura, Ubwo yajyaga gutanga interview yari mu nama kandi ibyari byavuzweho byari bitandukanye n’ikibazo yabajijweho, ntabwo uko yitwaye ar’ibyo gushimwa ariko ashobora kuba yarabitewe n’uko yabajijwe ku kibazo kitari cyavugiwe mu nama”.

Uyu muyobozi akomeza agira ati:” Buriya ubuzima tubayemo umuntu agenda yigira ku makosa bikamufasha no kwikosora, turahamya ko buriya hari ibyo umuntu agenda ahindura bitewe nuko atari byiza”.

Umunyamakuru yabajije ku kibazo kirebana n’inzu z’abaturage zatangiye gusenyuka kubera kubakishwa amatafari atumye, gusa umuyobozi yanze kugira icyo atangaza.

Mu gasuzuguro kenshi uyu muyobozi yabajijwe ikibazo kiri mu nshingano ze yanga gusubiza. Ntiyigeze avuga niba ibyo yabajijwe atabizi, cyangwa ngo avuge niba ntacyo ashaka kubivugaho ahubwo yahisemo guceceka amera nk’ufashwe n’indwara yo kutavuga kugeza ubwo umunyamakuru wa Radio na Flash TV yamusubiriyemo akamubaza ati abaturage murabafasha iki muyobozi undi we akomeza kwicecekera umunyamakuru arambiwe aramubwira ati urakoze undi arikubita aragenda.

Abantu benshi ntibashimye iyi myitwarire dore ko hari n’abavuze bati byibura iyo abeshya ariko ntaceceke mu ruhame, naho abandi bakavuga ko ibi bitari bikwiye ku muntu w’umuyobozi.

Ubundi umuntu iyo akubajije ufite uburenganzira bwo kumusubiza cyangwa ukamubwira uti ibyo umbajije ntacyo mbivugaho, gusa iyo ucecetse gusa bifatwa nk’agasuzuguro.

Abanyamakuru bamwe na bamwe babinyujije ku rubuga bahuriraho ruzwi nk’IMPAMYABIGWI bakaba banenze iyi myitwarire ifatwa nko kutubaha itangazamakuru.

Twagerageje kuvugisha uyu muyobozi ku murongo wa telefoni ariko ntibyadukundiye tukaba tukigerageza kuvugana nawe ngo twumve niba yagira icyo adutangariza.

 

Reba video y’uko uyu muyobozi yasuzuguye itangazamakuru:

https://ibendera.com/wp-content/uploads/2022/05/WhatsApp-Video-2022-05-30-at-6.24.54-AM.mp4
Kamanzi Axelle, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Musanze
RAMULI Janvier, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yanenze imyitwarire y’Umuyobozi w’Akarere umwungirije

 

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Igituntu gishobora kwibasira imyanya y’ibanga. Dr Habimana Yves

June 29, 2026
1.4k
HOME

Inyungu fatizo ya BNR yavuye kuri 7,25% igera ku 8,25%

May 22, 2026
1.4k
HOME

Umunyamakuru DC Clement yasenyewe inzu, arafungwa 

April 1, 2026
1.4k
HOME

Iran yagabye igitero ku birindiro by’u Bwongereza

March 2, 2026
1.4k

Comments 2

  1. Jerome says:
    4 years ago

    Niba muri mubanyamakuru batanagaragaza comments zakozwe kunkuru iyi yo mushake muyishyireho cg muyireke, uyu muyobozi arasuzugura kandi ari weak, twarakoranye ntiyemera abamunenga, yumva amakosa ye hari abandi bagomba kuyirengera kubera ko azi kurira, iryo kosa arihuiriyeho na mugenzi we witwa Rucyahana Andrew Mpuhwe, muzabaze abatuye Shingiro amazu baheruka kubakirwa kunkunga afatika igihe aherukira!!!! Inkunga se ziza zitangana? Andi se bayashyira he? ndabizi ko kubera mvuze uyu we mushobora kutagaragaza iyi comment.

    Reply
  2. Jerome says:
    4 years ago

    Niba muri mubanyamakuru batanagaragaza comments zakozwe kunkuru iyi yo mushake muyishyireho cg muyireke, uyu muyobozi arasuzugura kandi ari weak, twarakoranye ntiyemera abamunenga, yumva amakosa ye hari abandi bagomba kuyirengera kubera ko azi kurira, iryo kosa arihuiriyeho na mugenzi we witwa Rucyahana Andrew Mpuhwe, muzabaze abatuye Shingiro amazu baheruka kubakirwa kunkunga afatika igihe aherukira!!!! Inkunga se ziza zitangana? Andi se bayashyira he? ndabizi ko kubera mvuze uyu we mushobora kutagaragaza iyi comment.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Igituntu gishobora kwibasira imyanya y’ibanga. Dr Habimana Yves

June 29, 2026

Inyungu fatizo ya BNR yavuye kuri 7,25% igera ku 8,25%

May 22, 2026

Umunyamakuru DC Clement yasenyewe inzu, arafungwa 

April 1, 2026

Iran yagabye igitero ku birindiro by’u Bwongereza

March 2, 2026

Perezida Captain Ibrahim Traoré yagezwe intorezo

March 2, 2026

Itangazo rya KAYIHURA UWANYIRIGIRA Frere usaba guhindura amazina

March 2, 2026

Lt. Col Willy Ngoma wa M23 yishwe

February 24, 2026

Banki yibwe arenga miliyari ijana mu masaha 4 gusa

February 20, 2026

BNR: Igipimo cy’inyungu fatizo ku ifaranga ry’u Rwanda cyazamutseho iby’ijana 50

February 20, 2026

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: ibendera.com@gmail.com
or info@ibendera.com
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In