Kamanzi Axelle, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yanze gusubiza ikibazo cy’umunyamakuru ibintu byagawe cyane n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Bwana RAMULI Janvier
Nyuma y’uko Kamanzi Axelle, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage abajijwe ku birebana n’abaturage inzu zabo zangiritse yahisemo kuruca akarumira yanga kugira icyo atangariza abanyamakuru ahubwo ahitamo kwikubita akigendera.
Ku murongo wa Telefoni tumaze kuvugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Bwana RAMULI Janvier atubwira ko ibyakozwe n’Umuyobozi wungirije atari ibyo gushimwa. Agira ati:” Nabimenye ariko reka mbanze ngire icyo nsobanura, Ubwo yajyaga gutanga interview yari mu nama kandi ibyari byavuzweho byari bitandukanye n’ikibazo yabajijweho, ntabwo uko yitwaye ar’ibyo gushimwa ariko ashobora kuba yarabitewe n’uko yabajijwe ku kibazo kitari cyavugiwe mu nama”.
Uyu muyobozi akomeza agira ati:” Buriya ubuzima tubayemo umuntu agenda yigira ku makosa bikamufasha no kwikosora, turahamya ko buriya hari ibyo umuntu agenda ahindura bitewe nuko atari byiza”.
Umunyamakuru yabajije ku kibazo kirebana n’inzu z’abaturage zatangiye gusenyuka kubera kubakishwa amatafari atumye, gusa umuyobozi yanze kugira icyo atangaza.
Mu gasuzuguro kenshi uyu muyobozi yabajijwe ikibazo kiri mu nshingano ze yanga gusubiza. Ntiyigeze avuga niba ibyo yabajijwe atabizi, cyangwa ngo avuge niba ntacyo ashaka kubivugaho ahubwo yahisemo guceceka amera nk’ufashwe n’indwara yo kutavuga kugeza ubwo umunyamakuru wa Radio na Flash TV yamusubiriyemo akamubaza ati abaturage murabafasha iki muyobozi undi we akomeza kwicecekera umunyamakuru arambiwe aramubwira ati urakoze undi arikubita aragenda.
Abantu benshi ntibashimye iyi myitwarire dore ko hari n’abavuze bati byibura iyo abeshya ariko ntaceceke mu ruhame, naho abandi bakavuga ko ibi bitari bikwiye ku muntu w’umuyobozi.
Ubundi umuntu iyo akubajije ufite uburenganzira bwo kumusubiza cyangwa ukamubwira uti ibyo umbajije ntacyo mbivugaho, gusa iyo ucecetse gusa bifatwa nk’agasuzuguro.
Abanyamakuru bamwe na bamwe babinyujije ku rubuga bahuriraho ruzwi nk’IMPAMYABIGWI bakaba banenze iyi myitwarire ifatwa nko kutubaha itangazamakuru.
Twagerageje kuvugisha uyu muyobozi ku murongo wa telefoni ariko ntibyadukundiye tukaba tukigerageza kuvugana nawe ngo twumve niba yagira icyo adutangariza.
Reba video y’uko uyu muyobozi yasuzuguye itangazamakuru:

Niba muri mubanyamakuru batanagaragaza comments zakozwe kunkuru iyi yo mushake muyishyireho cg muyireke, uyu muyobozi arasuzugura kandi ari weak, twarakoranye ntiyemera abamunenga, yumva amakosa ye hari abandi bagomba kuyirengera kubera ko azi kurira, iryo kosa arihuiriyeho na mugenzi we witwa Rucyahana Andrew Mpuhwe, muzabaze abatuye Shingiro amazu baheruka kubakirwa kunkunga afatika igihe aherukira!!!! Inkunga se ziza zitangana? Andi se bayashyira he? ndabizi ko kubera mvuze uyu we mushobora kutagaragaza iyi comment.